KU ISOKO Y’IJABO RY’UBUKRISTU (L. Giussani)
INTANGIRIRO ISHINGIRO RY’IYOBOKAMANA MU BUZIMA Kuvuga ku bukristu ni kimwe no kuvuga ku kibazo cy’iyobokamana. Kumva ubukristu ku buryo budacagase umuntu abikesha imyumvire aba asanganywe n’ibintu asanzwe azi bimufasha gusobanukirwa no kumva agaciro k’iyobokamana ubwaryo. Ubwo rero icyo ngamije ari ukwerekana uko ubukristru buvuka, ni byiza ko ngira icyo mvuga kuri bimwe mu biranga ku…
