IYOBERA RYABAYE IKIMENYETSO GIFATIKA MU MATEKA
Uko Roho ya muntu yiyumvisha umubano wayo n’Imana bigaragarira mu nyota yo guhishurirwa icyo Nyagasani ari cyo. Igishushanyo kigaragaza iyo nyota gishobora kumera gutya:

Umurongo utambitse, ugaragaza amateka ya muntu. Hejuru yayo hatari kure cyane, hari inyuguti ya X iranga amaherezo ya muntu, iherezo, iyobera, “Imana”.
Ku murongo w’amateka, abantu bahumvira imibereho icagase yo ku isi, ariko ifite aho igana kuko ifitanye isano n’ubuzima buhoraho. Reka noneho dufate ko rya yobera rigaragazwa n’inyuguti x ryinjiye mu mateka ya muntu. Twibuke kandi ko iryo yobera ari ryo riha ubwenge kuba ubwenge kuko ritariho ubuzima ntaho bwaba bugana. Igihe rero iyobera ryinjiye mu buzima bwa muntu muri rya curaburindi ry’imibereho ye, byose biba bishya. Ariko se uko kwinjira mu mateka ya muntu kuvuga iki? Bivuga ko rya yobera rihinduka ikintu gifatika, kigaragara, cyabayeho igihe iki n’iki mu mateka y’isi, mbese gifite itariki cyabereyeho.
Iki gitekerezo gifite aho gihuriye no kwifuza guhishurirwa. Byaba ari ukubura ubwenge kumva ko iyobera ari ryo byose bikesha kubaho, ritashobora kuza kubana n’umuntu. Kuko twabonye ko iyobera ritagira umupaka. None se ko tumaze kubona ko iki gitekerezo gifite ishingiro, igisigaye ni iki uretse kwibaza niba byarabaye cyangwa bitarabaye?
Niba byarabaye, nta kindi umuntu yakora uretse kugendera muri iyo nzira, bitari ukuvuga ko izindi nzira ari ubuyobe, ahubwo kubera ko Imana ubwayo yemeye ko ari yo nzira nyayo. Bimeze bityo rero byaba bivuga ko Imana yaje mu mateka ya muntu, bikaba ihame rigaragara umuntu adashobora kwirengagiza adataye inzira ye y’ukuri. Naho umuntu unyuze muri iyo nzira Imana yatweretse, agasobanukirwa neza ko iyo uyigereranyije n’izindi, usanga ari yo ishushanya neza imibereho ya muntu, ikaba igipimo ngenderwaho cy’ibikorwa byacu. Ningendera muri iyo nzira, nzarushaho gusobanukirwa aho izindi nzira zigana kuko nzarushaho kuzimenya neza n’ibyiza bizirimo. Iki kizaba igikorwa gikomeye kuko bizamfasha kumva agaciro k’izindi nzira zishobora kunyurwamo. Iki gikorwa cyo gufata inzira Nyagasani yanyeretse, gishobora kubumba ibikorwa byiza byose “gatorika” mu nsobanuro y’inkomo y’iri jambo rivuga “ikintu kibereye isi yose”. Inama Nkuru ya Vatikani ya II igira abantu inama igira iti:
Kiliziya Gatorika ntiyamagana ukuri n’ubutagatifu burangwa mu yandi madini, ahubwo yubaha imikorere n’imigirire yayo. Nubwo hari ibyo badahuza na Kiliziya Gatorika, ayo madini usanga akenshi hari aho abera urumuri imibereho y’abantu. Ni yo mpamvu Kiliziya isaba abana bayo kubana neza n’abo muri ayo madini mu bworoherane n’urukundo, mu mishyikirano n’ubufatanye kugira ngo bunganirane mu guteza imbere ubuzima bwa roho, ibikorwa byiza n’imibanire myiza y’abantu biyarangwamo[1].
Mu gitekerezo cy’iyobera ryinjira mu mateka ya muntu, twumvise imihindukire y’iyobokamana n’indi migirire yose ya muntu yo gushaka Imana. Kubifata nk’ukuri ariko, ntibibuza umuntu gukomeza gushakisha.
Ihinduramikorere y’iyobokamana
Gutekereza ko iyobera ryaba ryarinjiye mu mibereho ya muntu byonyine ubwabyo bihindura isano umuntu yabonaga hagati ye n’iherezo ry’ubuzima bwe. Amaherezo ya muntu kuva ubwo ntakigengwa n’imbaraga ze bwite, cyangwa ngo abe ikintu yitekerereza mu mutwe kidafatika. Ahubwo amaherezo ye ahinduka kuzamuka agana ikintu kiriho. Niba Imana ubwayo yaragaragaje ugushaka kwayo ku buryo bwihariye mu mateka ya muntu, niba ubwayo yerekanye inzira iyigana, iyobokamana ntikiri uburyo bwo kwiyumvisha icyo Imana ari cyo gusa n’ubwo n’uko kugerageza kubigeraho byerekana agaciro umuntu yifitemo; ahubwo igisobanuro cya byose ni uko umuntu afite ubwenge bwuzuye akaba ashobora kwakira cyangwa guhakana. Aha niho iyobokamana rihindurira imikorere. Ntabwo rikiri icyerekezo ubwenge bwagerageje kuganamo bushaka igisobanuro, si ikintu ugushaka kwahimbahimbye, cyangwa igitekerezo cy’igihimbano, si n’amabwiriza y’imyitwarire myiza. Ahubwo iyobokamana ni ukurabukwa umuntu w’incuti ukamumenyera kure, ukamujogora mu bandi, ukamusuhuza. Dufashe iyobokamana (idini) dutyo ntiryaba rikidutera ibibazo twibaza icyo ari cyo. Aho kuba ikintu kidafututse kiturutse iyo bigwa, ni imibereho isanzwe, tubamo, mbese ni uguhura n’ikintu cyangwa umuntu bikaguhindura (encounter).
Turebye neza bwa buryo bwa mbere twafatagamo idini (iyobokamana) bujyanye n’umuntu waminuje, w’intiti, naho iyi myumvire yindi ifasha abaciyebugufi cyangwa abantu basanzwe. Guhura n’umuntu uri aho n’ibintu n’umwana yumva kimwe n’umukuru. Muri iki kigereranyo, guhishurirwa ntibikitinda mbere na mbere ku bujijuke no kugira icyo ukora ahubwo biribanda ku kwicisha bugufi no gukunda. Mu by’ukuri, urukundo ni rwo rugaragaza ko umuntu afite umugenga, ko undi (other) ari we umugize, rukaba ubwigenge nyabwo. Ariko muri iki kigereranyo twafashe ntitwakwigerezaho duhamya ko inzira ari imwe gusa. Niko kwemera ukuri, ukakwakira, ukuri guhamye, kw’ibihe byose (the fact).
Aho umuntu yahungira ni hamwe gusa; guhakana ko uko kuri kuriho kudashoboka. Icyo cyaha gikomeye cyo kwanga kwemera ukuri gusumba byose, umupadiri w’i Graham Greene yarakwamaganye mu gitabo yise “The End of the Affair” aho agaragaza guhakana uko kuri ari ukwiburanya ukitsinda kuko aho gutekereza neza mu kwishyira ukizana byajya no kwemera ibishobora kubaho byose, aho kugira bimwe ujogora ukabikuramo[2].
Ntibikiri ugushakisha
Twabonye ko iki kigereranyo gishoboka kandi byaba ari ibyo kikaba gishobora guhindura imikorere y’iyobokamana. Ubu noneho rero turagomba kwemera ko ari ibintu byabayeho mu mateka ya muntu kuko Inkuru Nziza ya Kristu igira iti ‘Ni ukuri, ibi byarabaye”.
Reka twongere dufate ikigereranyo. Dufate isi nk’ikibaya kigari, abantu buzuyemo bayobowe n’abahanga mu bwubatsi (engineers and architects) bashaka kubaka urutindo nyamunini ruhuza isi n’ijuru, bagira ngo isi yabo ihite igira aho ijuru rihurira n’inyenyei itazima. Baratangiye barubatse, ikibaya cyose bacyujuje imishinga. Reka noneho hagire gutya haze umuntu ahagarare rwagati muri bo, azengurutse amaso ku nyubako yabo, maze agire atya ati “ nimurekere aho”. Bose bahite bamuhanga amaso. Yongera ababwire ati “ muri ibihangage”, ibyo mukora ntako bisa, ariko ntacyo muzageraho kuko mudashobora kubaka umuhanda uhuza isi n’iyobera ryahebuje. Nimureke rero uwo mushinga, mufashe hasi ibyo bikoresho, kuko iherezo rya byose yabagiriye impuhwe. Nimunkurikire, nzabubakira iryo teme mushaka kuko ari njye Herezo rya byose. “Reka noneho twiyumvishe uko abo bantu bazakira ayo magambo. Uhereye ku muyobozi wabo bose ukagera ku mukapita n’umufundi bashobora guhita babwira abakozi bati “mukomeze akazi, mwihagarara. Uriya ntimubona ko ari umusazi? “Abandi bashobora gusubiza bati “ubivuze ukuri ‘yararangije’”. Mu gihe bikomereje akazi kabo, abandi bo bashobora kugira bati “ urabona koko ko uri umusazi”. Bake cyane muri bo nibo bashobora kumwitaho kuko yabatangaje. Abo bo ubwo ntibabe bacyubashye abakoresha babo nk’uko abenshi babigize, ahubwo bakamwegera bakamukurikira.
Iki kigereranyo kirerekana ibyabaye mu mateka y’isi kandi n’ubu bikiba uyu munsi. Ubu ikibazo ntikiri icyo gushyushya umutwe muri Filosofiya cyangwa Iyiga mibanire myiza mu bantu, ahubwo ni ikibazo cy’amateka. Ikibazo cya mbere twibaza si ukumenya niba Inkuru ya Kristu ari ukuri cyangwa atari ko ahubwo ni ukumenya niba “byarabaye koko”. “Koko se Imana yaje ku isi?”
Iki kibazo gishya kigomba kwigwa ku bundi buryo bushya, umuntu yasobanura gutya “umuntu agomba rwose kuvumbura ukubaho kw’icyo kintu cy’iyobera – ari ryo Mana-, arebye mu mibereho ye n’uko abona ibiriho (kandi twabonye ukuntu ashobora kuvumbura ibintu byinshi akoresheje ubu buryo); noneho rero ubwo birebana n’ikintu cyabayeho mu mateka, ntabwo bishobora gukizwa hakoreshejwe gutekereza ku mibanire y’umuntu n’ikiriho. Ikibazo ni ukureba niba icyo kintu cyarabaye mu mateka cyangwa niba kitarabayeho: Kiriho cyangwa se ntikibe kiriho, ni ikintu kigaragaza cyangwa kitigaragaza. Umuntu agomba kugifata nk’agace k’amateka y’ubuzima bwe cyangwa akagahakana nk’aho ari umugani. Mu gufata icyemezo, uburyo bwiza umuntu yakoresha ni ukwemera ko ibyo bintu byabaye akabifata nk’ihame. Ku kibazo rero kigira kiti “Imana koko yaje ku isi?”, aho kigana ni ku Nkuru itaziguye yatangajwe. Iki kibazo byanze bikunze nicyo kibyara ikindi kigira kiti “Yezu ni nde?” Bityo ubukirsitu buza ari nk’igisubizo cy’iki kibazo.
Ikibazo kigomba kubonerwa igisubizo
Mu gitabo cyitwa « Les frères Karamasov » cyanditswe na Fyodor Dostoyevsky, avugamo amagambo akurikira « ukwemera guhinduka ikibazo giteye ubwoba kigira kiti: « umuntu wize cyangwa se umunyaburayi w’iki gihe ashobora kwemera ubumana bw’Umwana w’Imana Yezu Kristu ?”[3] Muri iki gihe usanga n’idini rijya hanze y’icyo kibazo aho kugishakira igisubizo. Uko biri kose, ku muntu uwo ari we wese wumvise ko hari umuntu wemeza ngo ‘Imana yigize umuntu’ bibyara ikibazo kitoroshye kireba amadini yose.
Sören Kierkegaard we yandika mu gitabo cye cyirwa ‘Journals’ agira ati: “kugusha bandi bikomeye mu mibereho y’abantu ni ukureba ikibazo cyerekeye ubumuntu bwa Kristu ntugire icyo ubivugaho. Nta kabuza icyo ubukristu budusaba cy’ingenzi kigomba kuba cyaribagiranye kuko butubwiriza buti ‘ugomba kugira icyo usubiza’. Icyo ubukristu bwakumenyesheje gisobanura ko ugomba kugira umurongo ufata ku byerekye Kristu. We ubwe, cyangwa kuba ariho, cyangwa se kuba yarabayeho bigusaba kugira icyemezo ufata mu buzima bwawe”[4]. Hari ibintu bigomba umuntu, maze bitewe n’uko bimuziye, ntabone uko abyigobotora igihe akubiranywa na byo, keretse yitwaye nk’aho atari umuntu. Umuntu agomba byanze bikunze gusubiza yego cyangwa oya. Kuba byonyine yarumvise inkuru ivuga ko hari umuntu wiyise Umwana, bivuga ko adashobora gukora nk’aho ntacyo yumvise. Agomba kugera ku cyemezo cye bwite yemeza ko ibyo bintu, cyangwa se ko kuri we atari byo. Umuntu ntashobora kwiha gutera umugongo iki kibazo, ni muri urwo rwego Kierkegaard yakoresheke ijambo “kugusha abandi, (scandal) ahereye kuri icyo iryo jambo risobanura kuva mu mizi; kuko mu rurimi rw’ikigereki “skandalon”, bisobanura “imbogamizi” cyangwa se ikibuza umuntu kugera ku mugambi we. Umuntu rero wemera kwiyibagiza iki kibazo byaba akacyumva cyangwa akakirengagiza buke buke ntagire igitekerezo akigiraho aba yishyiriyeho imipaka cyangwa imbogamizi mu kuzuza ubumuntu bwe. Mbese dushobora kwibwira ko tubaho nk’abakristu bakwiye kwitwa iryo zina, nyamara tutarashobora gusubiza icyo kibazo ubwacu, tutarashobora gukuraho za mbogamizi.
Hari ikintu usanga kigomba kubaho byanga bikunze. Bitewe n’uburemere bw’icyo kintu, kugihunga wivuye inyuma, wigize injiji, kuko umuntu asanzwe ashobora kubyigira, usanga bitesha agaciro ubumuntu bwe. Nk’ubu niba dutwaye imodoka nini mu muhanda, nta kundi twabigenza uretse kubanza guhagarara tukavanaho iyo mbogamizi mbere yo gukomeza. Aha rero dushobora gusanga ari kimwe no guhangana na cya kibazo twavuze haruguru cyo “kugomba” byanze bikunze kubonera igisubizo ikibazo duhuye na cyo.
Icyo ubukristu buhamya ni uko icyo butumenyesha ari ubutumwa bwigaragaza nk’ikintu cyabayeho. Nta kundi dushobora kubitsindagira. Akaga kadukanye n’umuco uteri mwiza bijyanye n’ubujiji no kudasobanukirwa kw’abakristu, byatumye hakwizwa hose ko umuntu ari inkuru cyangwa inyigisho ndetse wenda hari nk’ababufata nk’umugani cyangwa inyigisho y’imyitwarire myiza. Ibyo si byo. Icya mbere na mbere ubukristu bwerekeye ikintu cyabayeho, bivuze ko umuntu yaje mu mibereho y’abantu.
Ariko icyo ubukristu buhamya na none hiyongeraho n’ikindi kintu : ukuza k’uwo muntu ni inkuru yamamajwe kuva kera, natwe itugeraho uyu munsi. Uyu munsi wa none, iyi nkuru yamamajwe hose kandi itangazwa nk’aho ari iya nonaha ; kuko ari umuntu wivugiye ati « Ndi Imana ».
Byongeye kandi ibi bikaba ikintu gifatika ku buryo gisaba umuntu kugira uko abyitwaramo. Dushobora kumva ari urwenya cyangwa ntidushake ko bidutera igihe : uko biri kose ibi byaba bishatse kuvuga ko twiyemeje gusubiza ikibazo duhakana ko tutashatse kugifata mu buryo bukizihiye, bugiha kuba mu ntera irenze ibyo umuntu ashobora gutekereza.
Iyo ni yo mpamvu abantu akenshi baca kure y’iyi nkuru ugasanga bayihaye agaciro kagarukira ku byo amatorero yigisha cyangwa se ku bantu batekereza ku giti cyabo. Ikibuza abantu bibabuza amahoro ni uko iki kibazo usanga ari kirekire cyane kuko gishingiye kukumenya niba uwo Muntu yarabayeho cyangwa atarabayeho, cyangwa se kumenya niba koko ariho ubu cyangwa yarabayeho kera, niba dushobora kubibonera gihamya cyangwa bidashoboka. Ngiki icyemezo gikomeye tugomba gufata mu buzima bwacu. Nta kindi kintu gikomeye abantu bashobora guhamagarira abandi cyangwa se muntu ashobora gutekereza gifite agaciro nk’iki kibazo. Ikindi kandi gisa n’aho ari umuzigo batugeretseho. Kwemeza ko ukuri kw’inkuru y’ubukristu bisa n’aho ari umurage buri mubyeyi agomba gusigira umukomokaho. Ariko se twibaze : kwamamaza inkuru y’ikintu cyabaye, n’ubwo cyaba ari igitangaza gikomeye byakwitwa guhererekanya umurage ?
Kwibaza ku kintu cyabayeho
Twibuke ko ikibazo twibaza cyerekeye ikintu cyabayeho. Ku rwego rw’ubwenge, nta kintu kigiteye agahinda nko kubona tubara ibihe n’ibintu byabaye duhereye ku ivuka rya Yezu nyamara hakaba hari abantu benshi bakibaza ikibazo kireba amateka ya Kristu. Iki si ikibazo kireba igitekerezo umuntu yaba afite cyangwa guhitamo icyo yumba kimushimishije. Nta n’ubwo ari n’icyo gucengera umikorere n’umwuka biranga iyobokamana (gucukumbura icyo iyobokamana ari cyo si byo bidusobanurira niba ubukrisru bwamamaza inkuru y’ukuri cyangwa y’impimbano) Ibi nabivuzeho mu gitabo cya mbere[5] : inzira nziza yo gusobanukirwa ntituyiha ubwacu ahubwo icyo tugamije kumva ni cyo kituyobora. Ubwo rero igisobanuro cy’iyobokamana ari ukwigaragaza k’umuntu, uburyo bwo kumwumva – kandi ubu buryo umuntu yabusubiramo incuro nyinshi – ni ukwitekerezaho. Kuba Yezu yaba yaravuze cyangwa ataravuze ko ari Imana cyangwa atari yo, no kuba n’uyu munsi ashobora kutugeraho, ni ikintu kireba amateka. Uburyo rero bwo gukemura ikibazo bugomba kugira ubukana bungana n’ubw’icyo kibazo cyazanye.
Ariko nagira ngo ntinde gato kuri iyi ngingo. Rimwe na rimwe dushobora kumva abantu bavuga amagambo nk’aya ngo : « abakristu bafite Kristu nk’uko Abahindu bafite Buda cyangwa nk’uko Abayisilamu bafite Muhamedi ». N’ubwo byumvikana ko imvugo nk’iyo iterwa n’ubujiji, tugomba kubyitondera.
Icyo ubukristu bwamamaza ni iki : umuntu, waryaga nk’abandi, wagendaga uko abandi bagenda kandi wabayeho kimwe n’abandi yaravuze ati « Ni njye herezo ryanyu », « Ni njye ugize isi yose ». Urebye neza aha ni ho honyine mu mateka y’isi umuntu atiyitiranyije n’Imana, ahubwo akemeza ko we ubwe ari we Mana. Urebye amateka y’igitekerezo cy’iyobokamana mu bantu usanga uko umuntu arushaho gusobanukirwa n’icyo iyobokamana nyaryo ari cyo, ari na ko arushaho kubona ubuhangage bwacyo, n’ukuntu nta mahuriro ari hagari yayo n’abantu. Icyo umuntu akura mu iyobokamana mu by’ukuri ni ukumva neza ukuntu aciye bugufi n’ukuntu iyobera ritagira igipimo. Bitubwira ko igihe Mutagatifu Fransisko bamusanze mu ishyamba rya Verna yarambaraye yubitse umutwe ku itaka, yarimo avuga asubiramo ari « Uri nde ? », Njyewe se ho ndinde ? ». Uko ni ko yabonaga imanga nini itandukanya umuntu n’Imana, nk’imitwe ibiri igize igitekerezo gihebuje cy’iyobokamana. Uko iki gitekerezo kirushaho kunoga ni ko kirushaho kuba urumuri rw’agatangaza – rufite ubukana, rurabagirana kandi rutwika – kandi ni nako umuntu arushaho kugenda yumva itandukaniro riri hagati y’iyo mitwe ibiri. Mbese kimwe n’uko uko umuntu arushaho kugira igitekerezo kizima cy’iyobokama ari na ko arushaho kujya kure y’igishuko cyo kwiyitiranya n’Imana. Umuntu koko ashobora « kwibwira » ko ari Imana, ariko urebye ntibishoboka gutekereza ko yakwiyitiranya n’Imana. Mu bumuntu bwe, ntashobora kwiyitiranya n’Ubumbye byose kandi we bigaragara ko atuzuye, keretse abitewe n’uko afite uburwayi mu mutwe. Ubwenge mu mikorere yabwo ntibushobora kugwa muri iki gishuko, kubere ko igishuko cyose kugira ngo kibeho gituruka ku bintu bisa n’aho bishoboka. Ku muntu ho rwose gutekereza kuba nk’Imana ni ibidashoboka kubera ko usanga ntaho bahuriye.
[1] Nostra Aetate, 2. Conciliar Declaration on the Church’s Relations with Non-Christian Religions, 28 Oct. 1965.
[2]Reba Graham Greene, The End of Affair (London, Penguin Books, 1975), 175-176
[3] Fyodor Dostoyevsky, The Bothers Karamasov, Penguin Books, 1958).
[4] Sören Kierkegaard, Journal (Oxford: Oxford University Press, 1959).
