AMOKO Y’IMIRISHYO
I bavuze umurishyo w’ingoma baba bavuze uburyo bunyuranye bwo kuvuza ingoma zikumvikanisha amajwi ururirimbo rugenda rutandukanye. Mber eyo kuvuga imirishyo inyuranye ariko, reka tubanze kuvuga ubwo bw’ingoma.
Ingoma zivuzwa ari 12. Iyo zose zitondetse zuzuye uwo mubare zitwa “Umutaga“. Mu mutaga haba harimo amoko ajyanye n’uko buujyanye n’ubunini bw’ijwi buri ngoma igira, iryo jwi na ryo rikaba riterwa n’uko ingoma ingana mu mubyimba. Inogma rero zirimo amoko atatu:
- Ishakwe: Ni ngoma ntoya muri zose, ikagira ijwi ritoya ariko rihanitse cyane
- Inyahura ni ingoma ikurikira ishakwe mu bunini ariko itari nini cyane
- Igihumurizo: Ingoma nini muri zose
