Mutabaruka Romuald ni umunyarwanda ukunda ururimi n’umuco nyarwanda. Mu gushaka guteza imbere urwo rurimo, yahinduye mu Kinyrwanda inyandiko zimwe na zimwe z’Abahanga muri Filozofiya agamije kwerekana ko Ikinyarwanda ari ururimi rukungahaye bihagije ku buryo rwakoreshwa mu kwiga no gusakaza ubumenyi bwose buri ku isi. Mutabaruka yabaye Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza yitwaga iya Kibungo. Yize Filozofiya, iteranbere ry’ubukungu, ibaruramari, n’icungamutungo.
Mutabaruka asanga iterambere ry’umuntu wese rishingira ku muco we, bitaba ibyo, akaba yubakira ku mucanga. Ni yo mpamvu yemera ko ubumenyi abanyarwanda bize mu mpande z’isi zinyuranye, buramutse bushyizwe mu Kinyarwanda, abato biga bagatangira kubusanga mu rurimi rwabo kavukire, nta kabuza mu myaka mike batangira kuvumbura ibitaramenyekana muri aho batuye. No mu bice by’isi kandi byakataje mu bumenyi, ubushakashatsi n’ubuvumbuzi ni uko byangiye bigenda. Mu bihungu byinshi byateye imbere, ubwenge bwagiye burahurwa ahandi ariko bukabyara umusaruro ari uko ibyizwe bishyizwe mu rurimi n’umuco kavukire w’ababihashye.
Mutabaruka atanga urugero kuri Bumenyi yize mu ndimi z’amahanga cyangwa yanigishije, akagaragaza ko bushobora guhindurwa mu Kinyarwanda, bikarushaho kumvikana, bikungura ubumenyi n’umuco. Ibyo bigamije kandi kugira ngo abasura runo rubuga babashe kumva neza no kugira icyo bavana muri izo nyandiko za Filosofiya, Ibaruramari, Iterambere!
