UMUNTU NI WE WISUZUMA NYABYO?
Twavuze ko igipimo cyo kwisuzuma ku mubano wacu natwe ubwacu, n’abandi, n’ibintu, no ku hazaza kiri mu miterere yacu karemano. Ariko mu muryango w’abantu, niba hari miliyoni z’abantu baragereranya ubuzima bwabo n’isi, n’ahazaza, byagenda bite kugira ngo umuntu atajyaho agena byose ku giti cye, ku buryo umuntu ashobora kugira ububasha bwose bwo kwemeza igisobanuro cye cya nyuma ndetse n’ibikorwa byose abigenderaho? Ese ibi ntibiba ari ugutera akaduruvayo k’uburenganzira bwa muntu, bwumvwa nk’icyubahiro gihanitse cy’umuntu, nk’umucamanza wa nyuma?
Mu by’ukuri, njye mvuga ko, nk’uko bigaragara mu bemera ko Inama iri mu bintu byose (patheism), mu rwego rw’ubumenya-si (cosmology), akaduruvayo k’umuntu ku giti cye (anarchy) mu buryo bw’iyiga-muntu (anthropologie) ari kimwe mu byifuzo bikomeye kandi bishishikaje mu mitekerereze y’abantu. Nk’uko mbibona, hari abantu babiri gusa by’abantu bashobora gusobanukirwa neza ishusho y’icyubahiro cy’umuntu: uwa mbere ni umuntu wemera ko imigendenkere y’isi ishingiye ku kavuyo(anarchist) n’umuntu ugendera ku iyobokamana nyabyo (authentically religious). Ku bwa karemano, turi mu mubano n’ikintu kitagira iherezo (infinite): ku ruhande rumwe, uwa uwemera akaduruvayo yishyira hejuru ku rugero rutagira iherezo, mu gihe ku rundi ruhande, umuntu ugendera ku iyobokamana nyabyo yemera ikitagira iherezo nk’igisobanuro cye.
Jyewe ubwanjye nabyumvise neza imyaka mu myinshi ishize, igihe umusore, afashwe n’umuvumo w’umubyeyi we, yaje kumpa ubuhamya. Koko rero, ntakindi yifuzaga uretse kwisubiramo akisuzuma. Twatangiye kuganira, tuza kugera aho, igihe namuhataga inyigisho, araseka arambwira ati: “Umva, ibyo byose urimo kugerageza kumbwira ubintsindagiramo ntabwo bihwanye n’agaciro k’ibyo ngiye kukubwira. Ntushobora guhakana ko icyubahiro nyakuri cy’umuntu kigaragazwa na Capaneus wo mu Gisigo cya Dante, uwo musore w’icyatwa Imana yaboheye mu kuzimu, ariko akayihangara ati, ‘Sinshobora kwikura muri iyi minyururu kuko ari wowe wamboheye aha. Ariko ntushobora kumbuza gutuka izina ryawe, ndetse ndagututse.’⁶ Iki ni cyo cyubahiro nyakuri cy’umuntu.”
Nyuma yo kumirwa amasegonda make, namubwiye ntuje nti: “Ariko gukunda ikitagira iherezo si byo bihambaye kurusha?” Uwo musore aragenda. Nyuma y’amezi ane, yaje kumbwira ko mu byumweru bibiri byabanje yari yakiriye amasakramentu ngo kuko yari yaramaze itumba ryose “umutima umurya” kubera igisubizo namuhaye. Uwo musore yaje gupfa vuba azize impanuka y’imodoka.
Akaduruvayo (anarchy) ni ikintu gikurura cyane, ariko kirimo uburyarya n’ubwenge. Imbaraga z’uburyarya bwacyo ziri mu buryo bukurura abantu, bigatuma twibagirwa ko twaremwe – ko hari igihe tuzaba tutariho kandi tuzazimira. Ni ukwiyamabaza gusa ubushobozi bwo gukoresha imbaraga nyakuri dufite bishobora gutuma tuvuga tuti: “Niyemeje kurwanya byose byose.” Ariko ni byo kandi birushijeho kuba ukuri kuko gukunda ikitagira iherezo bishatse kuvuga kwakira ukuri n’ibibaho aho kwishyira hejuru yabyo. Mu by’ukuri, tugomba kumenya ko icyo twiyemeje koko ari ko kwemera ukuri, ku buryo, mu by’ukuri, dutangira kwiyakira iyo twemeye ko turiho, ni ukuvuga twemeye ukuri tutihaye ubwacu.
Ni yo mpamvu igipimo shingiro cyo guhangana n’ibintu ari icya nyakuri, aho kamere idushyira mu kugereranya kwagutse, itugenera iryo shingiro ry’ibyifuzo karemano, ari ryo ubunararibonye bw’ibanze ababyeyi bose baha abana babo. Ni aha honyine, mu kwemeza iri huriro rusange ry’iri shingiro, dushobora gutsinda akaduruvayo. Icyifuzo cy’icyiza, ubutabera, ukuri n’ibyishimo bigize umwirondoro wacu nyakuri, imbaraga z’ingenzi zituma abantu bose, mu bihe byose no mu moko yose, bahura n’ibintu byose, bakabasha guhanahana byose, atari ibintu gusa ahubwo n’ibitekerezo, kandi bakohereza ubutunzi mu bandi mu gihe cy’imburagihe.
Turatungurwa igihe dusoma amagambo yanditswe mu bihumbi by’imyaka ishize n’abanyabugenge ba kera, tukumva ko ibyo bakoze bihura n’iby’igihe cya none ku buryo burenze uko imibanire yacu ya buri munsi ibigeraho. Nta buryo muntu yagira bwo kwiyumvisha ko yakuze, burenze ubwo bushobozi bwo kwishora mu bihe byashize no kubyiyegereza nkaho biri hafi aha nk’igice kitugize. Kuki ibi bishoboka? Kuko ubu bunararibonye bw’ibanze, nk’uko twabivuze, ari bumwe mu bantu bose, n’ubwo nyuma buzagena gusobanurwa no gushyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye cyane – butandukanye nyagutandukana ariko, ku buryo ku ruhande rumwe buba busa n’ubushyamiranye ndetse burwanya ubundi.”
