IGIPIMO-SHINGIRO CY’ISUZUMA
None rero, twibaze: “Ni hehe dushobora kubona igipimo kidufasha gusuzuma ibyo tubona bibera muri twe?”
Hari inzira ebyiri zishoboka: kwisuzuma dukura igipimo dushingiraho hanze yacu, cyangwa se tukagisanga muri twe ubwacu.
Nituramuka duhisemo inzira ya mbere, tuzahita twinjira mu kibazo cyo kudutanya na kamere (alienation) twasobanuye mbere. N’ubwo twaba twaratangiye ubushakashatsi bushingiye ku mibereho yacu bwite, bityo tukanga kwishingikiriza ku byakozwe n’abandi, …umwanzuro twageraho nabwo waba udutanya na kamere (alienating) niba igipimo cyo kwimenya tugikura ku bandi. Icyo twaba turi cyo n’igisobanuro cyacu byaba bikomeje gushingira ku kintu kiri hanze yacu.
Aha ushobora guhinyuza neza uvuga ko, kubera ko tutariho mbere yo kuza ku isi, bidashoboka ko twebwe ubwacu twatanga igipimo cyo kwisuzuma. Uko byagenda kose, iki gipimo turagihabwa. Ubu rero, kuvuga ko iki gipimo kiri muri twe ntibivuga ko twebwe ubwacu tukigena; ahubwo bivuga ko gituruka kuri kamere yacu, ko twagihawe nk’igice cy’ingenzi cy’iyo kamere yacu (aho ijambo kamere ryumvikanisha mu buryo bweruye ijambo Imana, nk’ikimenyetso cy’inkomoko ya nyuma ya “Jye” yacu).
Ibi ni byo byonyine bishobora gufatwa nk’uburyo busobanutse, butadutandukanya n’ubumuntu bwacu. Mu gusoza, igipimo cyo gusuzuma iri tekereza ku bumuntu bwacu kigomba guturuka imbere muri twe, mu miterere yihariye y’umuntu ubwe, iyo miterere kandi iri mu nkomoko y’umuntu.
UBUNARARIBONYE BW’IBANZE (ELEMENTARY EXPERIENCE)
Ubunararibonye bwose bwerekeye ubumuntu bwanjye n’umwihariko wanjye buca mu kayunguruzo k’ubunararibonye bw’ibanze, bw’inkomoko, bugaragaza uko nitwara imbere n’ibintu byose. Buri wese muri twe afite uburenganzira n’inshingano byo kumenya ko buri gihe bishoboka kugereranya igitekerezo cyose gitanzwe n’ubu bunararibonye bw’ibanze. Kandi bigomba no kuba umuco wacu wa buri munsi.
Ni iki kigize ubu bunararibonye bw’ibanze kandi bw’umwimerere? Ubu bunararibonye bushobora gusobanurwa nk’urusobe rw’ibyifuzo (needs) n’“ibyigaragaza” (evidences) biduherekeza mu byo duhura na byo byose. Kamere idushyira mu kugereranya kwagutse yagati yacu ubwacu, kwigereranya n’abandi, kwigereranya n’ibintu, ikaduha urusobe rw’ibyifuzo karemano n’“ibyigaragaza” bikora nk’ibikoresho by’uwo muhuro. Ibi byifuzo n’ibi “bihamya” ni karemano ku buryo ibintu byose dukora cyangwa tuvuga bishingira kuri byo.
Ibyo byifuzo bishobora kwitwa amazina atandukanye. Bishobora no kuvugwa mu magambo atandukanye (nko gukenera ibyishimo, gukenera ukuri, gukenera ubutabera, n’ibindi). Bimeze nk’urumuri rutuma moteri y’ubumuntu itangira gukora. Mbere yabyo, nta kugenda, nta mbaraga z’ubumuntu zibaho. Icyemezo cyose cy’umuntu, uhereye ku gisa n’igisanzwe kandi cyoroshye cyane kugeza ku cyatekerejweho cyane kandi gifite ingaruka zikomeye, ntahandi gishingira atari kuri mutima w’ibyifuzo karemano.
