Guhamiriza ni imibyinire ya Kinyarwanda yigana urugamba rw’intambara. Intore zihamiriza ziba zitwaje icumu n’ingabo ndetse n’imyambaro y’urugamba: inkindi, umugara, igitako…Hiyongera ho amayugi agamije kongera umuriri no kuryoshya amajwi y’umudiho. Umuhamirizo w’intore uba urimo imihamirizo inyuranye itandukaniye ku ntambwe zihariye za buri muhamirizo. Izo ntambwe intore zibanza kuziga zibyitondeye kugirango mu muhamirizo hazazamo kunyuranya.
Umwiyereko w’intore utangira intore zinjira ku karasisi, zamara kugera mu birindiro zikavuga ibyivugo, buri wese akivuga ibigwi mbese nk’uko ku rugamba byagendaga. Nyuma yo kwivuga batangira imihamirizo inyuranye irimo nk’iyitwa incamihigo, impakanamakenga, ikotaniro n’iyindi myinshi. Buri muhamirizo usozwa n’umudiho wihariye kandi wihuta witwa “inka”. Ubwo intore zikagwa mu nka umuhamirizo ugasozwa, hagataho ibyivugo, mbere yo gutangira undi muhamirizo.
Intore zihamiriza ziba ziyobowe n’Intore y’intoranywa iba iri imbere hagati ari ho bita ku “mukondo”. Aba akikijwe ku mpande zombi n’intore yo ku ruhembe rw’iburyo n’intore zo ku ruhembe rw’ibumoso. Zikazenguruka imihamirirzo yose yateguwe, zayirangiza hagakurikiraho kwiyerekana buri wese ku giti cye cyangwa babiri babiri mbese nk’uko ingabo zahigaga ubutwari ku rugamba.
Muri icyo gice bita ‘gusohoka” ni ho intore zikina uko urugamba rwagendaga harimo umuco mwiza warangaga ingabo ku rugamba nko “kwimana’ undi umwanzi amukubiranye bivuga “kumutabara”, ndetse no “kugarukira” mugenzi wawe wariusigaye inyuma ari byo gusubira inyuma ukamwamururaho abaanzi bari bamusigaranye wenyine, n’ibindi….
