Author: romytabaruka

  • |

    IHAME RYA MBERE RIGENGA KUMENYA: 0.1.

    GUSOBANUKIRWA WISHINGIKIRIJE UKURI (REALISM) IGITEKEREZO REMEZO Kugira ngo dusuzume insanganyamatsiko y’icyumviro cy’iyobokamana mu buryo busobanutse kandi bityo bukarushaho kuba ingirakamaro, nzashingira uburyo bw’iki gitabo ku mahame atatu. Mu gutangiza irya mbere muri ayo mahame, ndifashisha amagambo akurikira avuye mu gitabo cya Alexis Carrel Reflections on Life: “Mu bworoherane butuje bw’isi ya kijyambere, uruhurirane rw’amategeko gakondo…

  • |

    ICYUMVIRO CY’IYOBOKAMANA MU MUNTU: 0. Intangiriro

    Igitabo cyanditswe na Padiri Luigi Giussani gihindurwa mu Kinyarwanda na Mutabaruka Romuald. Kigerageza gusonanura inkomoko y’imyemerere muri rusange n’imyemerere ya gikristu by’umwihariko. Muri make Luigi Giussani ashaka gufasha Muntu kwiyumva, kwimenya, no gukoresha neza ubwenge Imana yamuhaye mu nyungu ze bwite n’iz’umuryango-muntu muri rusange. INTANGIRIRO ICYIYUMVO CY’IYOBOKAMANA Iki gitabo kigizwe n’ibitabo bitatu (trilogy) nta kindi…

  • |

    IGITABO CYA 2 CYA PADIRI L. GIUSSANI CYAHINDUWE MU KINYARWANDA

    IGITABO CYA LUIGI GIUSSANI CYAHINDUWE KIVUYE MU CYONGEREZA KU ISOKO Y’IJABO RY’UBUKRISTU IRIBURIRO Iki gitabo cyanditswe mu rurimi rw’Igitariyani na Padiri Luigi Giussani wakise “All’origine della pretesa Christiana ». Cyatangajwe bwa mbere mu mwaka wa 1988 n’Icapiro rya Jaca Book Spa ry’i Milano mu Butariyani, ubwa kabiri gitangazwa n’Inzu y’Ibitabo ya Arthème Fayard mu rurimi rw’i…

  • Ubwoko bw’imihamirizo

    Imihamirizo ni imibyinire yigana urugamba rw’imirano. Intore ihamiriza iba ifite icumu n’ingabo, ku mutwe yatamirije ikamba, ku matako yakindikije inkindi, mu gituza yiteye igitako. Hariho imihamirizo myinshi igiye ifite amazina anyuranye. Intore iyo zaserutse ziza zifite imihamirizo nk’ibiri cyangwa itatu zatoranyije mu yindi, kandi zitoje neza, maze zamara kwinjira zikayinyuramo ikurikirana. Hagati muri yo hashobora…

  • UMUHAMIRIZO W’INTORE

    Guhamiriza ni imibyinire ya Kinyarwanda yigana urugamba rw’intambara. Intore zihamiriza ziba zitwaje icumu n’ingabo ndetse n’imyambaro y’urugamba: inkindi, umugara, igitako…Hiyongera ho amayugi agamije kongera umuriri no kuryoshya amajwi y’umudiho. Umuhamirizo w’intore uba urimo imihamirizo inyuranye itandukaniye ku ntambwe zihariye za buri muhamirizo. Izo ntambwe intore zibanza kuziga zibyitondeye kugirango mu muhamirizo hazazamo kunyuranya. Umwiyereko w’intore…