2.1. Icyo gushyira mu gaciro bikeneye bigize kamere y’umuntu
Reka tubanze twibaze tuti: “Ni gute tumenya niba imyitwarire runaka isobanutse (reasonableness) cyangwa idasobanutse?” Kubera ko ubusobanuro ari ikiranga ubunararibonye bwacu, ni uko gusa turebye neza ubunararibonye bwacu bwite, dushobora kuvumbura icyo icyo igisobanuro kiranga, dukurikije ihame rya “realism” ryasobanuwe mu gice cya mbere. Ingero zikurikira zizadufasha gusobanukirwa iyi ngingo.
Tuvuge ko inshuti yacu, mu gihe kitari icy’iminsi ya Halloween na gato, yaza idusanze yambaye ingofero ikomeye (helmet) n’icyuma (mail) nk’iby’umusirikare w’umunyaroma wo mu bihe bya kera. Twamubaza twumiwe kandi dutangara impamvu yabyo, agasubiza abishize amanga ko afite ubwoba ko umwe mu bantu bari aho ashobora gushaka kumurwanya, kandi ko we yaje yiteguye guhangana na we. Twahita twumva ko turi guhangana n’ikintu kidasanzwe. Nta gushidikanya, ntitwabona imyitwarire y’inshuti yacu nk’isobanutse (reasonableness).
Mu kindi gihe, nshobora kwiyereka imbaga y’abantu maze ngashyira isakoshi yanjye (briefcase) ku meza; hanyuma mu buryo butunguranye nkafata ya sakoshi maze, n’imbaraga kandi mbiteguye neza, nkayitera inyuma mu idirishya. Abari aho, niba nta bindi bisobanuro mbahaye, bafata icyo gikorwa cyanjye nk’ikidasobanutse.
Muri izo ngero zombi, ibikorwa bitandukanye bigaragara nk’ibidafite ubusobanuro kuko bituma umuntu atabona impamvu zishoboka zabyo. Ariko iyo nza kuba nateruye isakoshi yanjye nyuma y’uko abagabo bane bitwaje intwaro binjiye mu cyumba bafite imbunda banzengurutse, abari aho bari kwibaza icyari kiri muri iyo sakoshi, kandi igikorwa cyanjye nticyari gufatwa nk’ikidasobanutse. Niba nyuma nza no gusobanura ko iyo sakoshi yari irimo ubutunzi bufite agaciro katabarika, abari aho bari kubona neza ubusobanuro bw’igikorwa cyanjye; n’ubwo mu buryo bugaragara cyaba gisa n’igikorwa cya mbere, aha ho cyakumvikana nk’ishingiye ku mpamvu zifatika.
Ariko kandi ibyo ntibihagije. Nshobora kwegera imbaga y’abantu nkayivugisha nkoresheje igikoresho ndangurura majwi gikoreshwa ku bwato (megaphone), nsobanura ko nazanye icyo gikoresho kinini mu cyumba kuko natakaje ijwi. Icyo gikorwa nticyafatwa nk’ifite ubusobanuro. N’ubwo naba navuze impamvu yo gukoresha icyo gikoresho – gutakaza ijwi – abanteze amatwi ntibayibona nk’ihagije, kuko icyo gikoresho cyagaragara nk’ikitari mu mwanya wacyo mu cyumba cy’ikoraniro. Ariko gukoresha icyo gikoresho nyine ku bwato ntibyatera ikibazo: n’ubwo impamvu yaba imwe, icyo gihe yaba ihuje n’imimerere y’aho hantu.
Reka dusoze tubivuga muri make. Igikorwa kimwe mu rugero rwa mbere – gutera isakoshi – kigaragara nk’ikidafite ubusobanuro, ni ukuvuga nk’ikidafite impamvu, naho mu rugero rwa kabiri kikagaragara nk’igifite ubusobanuro kuko impamvu zifite ishingiro. Mu rugero rwa kabiri ariko, gukoresha megaphone mu cyumba cy’ikoraniro bifatwa nk’ibidafite ubusobanuro kuko, n’ubwo hari impamvu, ifatwa nk’idahagije; mu gihe gukoresha icyo gikoresho nyine ku bwato, n’ubwo impamvu yaba imwe, bifatwa nk’ihwanye n’imimerere y’ahantu kandi ihagije. Bityo, tugendeye ku bunararibonye, igikorwa gifatwa nk’ifite ubusobanuro iyo imyitwarire y’umuntu igaragaje impamvu zihagije.
Niba “ubwenge/impamvu” (reason) bisobanura kumenya no gusobanukirwa ukuri kw’ikiriho (reality), ubwo isano y’ubumenyi umuntu agirana n’ukuri igomba kwiyongera mu buryo bufite ubusobanuro; ni ukuvuga ko intambwe zo gushyiraho iyo sano zigomba kugenwa n’impamvu zihagije kandi zumvikana.
Ibi, uvuye ku ruhande rw’uwumva cyangwa uwiga (subject), byuzuzanya n’ibyo twavuze ku kintu cyigwa (object) kigena uburyo (method) gikoreshwamo. Twavuga ko kamere y’uwiga ari yo igena uko ubwo buryo bukoreshwa. Kandi kamere y’uwiga ni ukuba ari ikiremwa gifite ubwenge n’ubushobozi bwo gutekereza (reason)!

