KU ISOKO Y’IJABO RY’UBUKRISTU: 1. Imivukire y’iyobokamana mu muntu

Igihe umuntu ageze imbere y’iyobera rihatse byose, yagerageje gushakisha mu bitekerezo bye igisobanuro cyaryo mu buzima bwe, aremarema uburyo yabana n’Imana ndetse n’uko yagaragaza mu buryo bwiza igitekerezo afite kuri iryo yobera. “Mu icukumbura Adolfo Otto yakoze ku byerekeye uburyo bunyuranye iyobokamana ryigaragaza, uwo muhanga mu Iyigamana no mu mateka y’amadini yerekanye icyo iyobokamana rihatse…