Igihe umuntu ageze imbere y’iyobera rihatse byose, yagerageje gushakisha mu bitekerezo bye igisobanuro cyaryo mu buzima bwe, aremarema uburyo yabana n’Imana ndetse n’uko yagaragaza mu buryo bwiza igitekerezo afite kuri iryo yobera.
“Mu icukumbura Adolfo Otto yakoze ku byerekeye uburyo bunyuranye iyobokamana ryigaragaza, uwo muhanga mu Iyigamana no mu mateka y’amadini yerekanye icyo iyobokamana rihatse ndetse n’uburyo rikorwa. Nta kundi kandi atari imigirire y’ikiremwa imbere y’iyobera riteye ubwoba nyamara ritureshya, ibyo bikagaragarira mu magambo akoreshwa nko mu gihebureyi ngo “Qadosh”, mu Kigereki “hagios” no mu Kilatini “sacer”, bikavuga “igitagatifu”. Iyo umuntu yumva ibintu atyo atangira gusobanukirwa ko icya mbere kigize “igitagatifu” ari cyo kigize ireme ry’ibintu byose, ari cyo Abahebureyi bita “anyad eva”, bivuga “icyo tudasangiye imibereho”. Icyo gihe umuntu aba amaze kuvumbura ikintu cya mbere gituma ashyikira icya kabiri ari cyo igitagatifu (sanctum) nyacyo kigizwe n’agaciro gaha ireme ibintu byose. Imbere y’icyo gitagatifu, icyo bidasangiye ireme gisa n’aho nta gaciro gifite, naho icyaha cyo kikagaragara nk’aho kirwanya ibinyagaciro. Aha rero ni ho iyobokamana rivukira, rikaza ari nk’umubano umuntu agirana n’igitagatifu cyumvishwe nk’ireme rya byose, ari na cyo giha buri kintu agaciro[1].
Ubushakashatsi bwa muntu ari bwo twise igitekerezo bushingiye rwose ku mubano muntu agirana n’ibiriho, biryo bukaba bugaragaza akamuri ku mutima. Mircea Eliade yanditse mu gitabo yise “History of Religious Ideas” ibi bikurikira: “Ntibyoroshye kwiyumvisha ukuntu umuntu yaba ameze aramutse yibwira ko hatari ikiriho gisumbye ibindi byose mu isi; kandi ntibishoboka gutekereza ko umutima nama wagira uko umera niba ibyo umuntu yifuza kugeraho n’ibyo akora bidafite aho bigana. Kwiyumvisha ko isi n’ibiyiriho bifite aho bigana bifitanye isano muzi no kuvumbura igitagatifu. Uko umuntu yagiye abana n’icyo gitagatifu byatumye avumbura ibiriho nyabyo, ibifite ububasha, ibifite igisobanuro, bityo abitandukanya n’ibitujuje izo ngingo ari byo ibivangavange, ibicucikirane, birangwa no kuboneka ahari ho hose kandi ntibigire igisobanuro cyumvikana neza. Muri make rero “igitagatifu” ni kimwe mu bigize umutimanama aho kuba icyiciro cy’amateka yerekeza ku mutimanama[2].
Urebye rero nta gihe na kimwe, umuntu akoresheje ubwenge bwe, atagiye ashakisha uko yakumva isano iri hagati y’imibereho ijegajega n’icyo iyo mibereho ihatse muri rusange. Umuntu uwo ari we wese hari igisubizo agenera ikibazo cyerekeye aho ubuzima bwe bugana. Icyo “gitekerezo” kandi yigiramo gituruka ku mbaraga zisanzwe z’ubwenge, ari byo bivuze ko kibyarwa n’imitekerereze y’abantu bo mu gihe cye, bahuje umuco n’imyumvire. Eliade atwibutsa mu buryo bw’igenurabitekerezo ko “kugira igitekerezo nk’icyo bifitanye isano no kugira ishusho y’ikintu mu mutwe (imago) bijyanye no kukigana (imitor). Kuri iyo ngingo ugasanga igenurabitekerezo rifite aho rihuriye n’ukuri k’umutima ndetse n’ukwa roho. Kwiyumvisha ikintu mu bwenge bijyana no ‘kucyigana’, ukugisubiramo, ukagiha ireme rihoraho. Kugira uko wiyumvisha ibintu, bisobanura kugira uko ubona isi muri rusange, kubera ko ishusho y’ikintu ibereyeho kwerekana ibitagaragariraga ubwenge neza”[3].
Kugira iyobokama rero ni byo byerekana ukuntu ubwenge bushakisha gusobanukirwa kuko biba ari ngombwa kandi bifite ishingiro kuko ubukungu bubyihishemo, nubwo ku rundi ruhande bishobora kubyara kwibeshya no kwibwira ko wifitemo wenyine rya yobera riteye ubwoba (mysterium tremendum). Kugira iyobokama ni ikintu gikubiyemo ibintu byinshi – ibitekerezo, imikorere, imihango –bitagengwa n’umuntu umwe ku giti cye ahubwo bishingiye ku ruhererekane rw’umuco, ahantu abantu batuye n’ibihe by’amateka bagezemo. Buri muntu, kubera ko abona ariho, agerageza kwiyumvisha no gusobanukirwa n’ikintu gitumye ariho. Bityo, buri yobokamana rishingiye ku miterere y’abantu n’aho batuye, ku mateka yabo yihariye n’ibihe bagezemo.
Urebye buri muntu ashobora guhanga idini rye. Ariko dukurikije uko ibintu bisanzwe bigenda mu buzima, guhanga ikintu bituruka ku mpano karemano gusa. Nta kintu kijya cyumvikanisha neza icyo abantu bakeneye gusumbya impano karemano y’umuntu wahawe ubutumwa bwihariye mu bantu. Abantu benshi batekereza ko uwo murimo impano karemano ikora ugaragaza neza akabari ku mutima kurusha uko bo ubwabo bashobora kubyivugira. Ni yo mpamvu dusanga agahinda kacu kagaragara neza mu bishushanyo bya Chopin cyangwa bya Leopardi kurusha uko twakavuga twandika cyangwa mu magambo.
Mu mateka ya muntu, impano karemano yerekeye iyobokamana ikurura abantu ibereka ingabire bafite kurusha uko undi muntu wese yabikora. Ikurura nyine babandi basangiye amateka n’ubutaka bityo bakiyumvisha ko abateje imbere mu nzira ishakisha kwinjira mu Iyobera.
IMYITWARIRE IMWE N’IMWE IRANGA IMIVUKIRE Y’IYOBOKAMANA
Mu mateka ya muntu nta na rimwe yashoboye kumara umwanya munini atekereza ku « karindagiza » yaguyeho igihe ubwenge bwe bwashakishaga uko bwasobanukirwa iyobera ririho. Mu gihe bidashoboka ko agira aho ahagarara muri urwo rugendo rw’ishakisha, muntu amera nk’aho arema « ahantu » hajyanye n’ubushobozi bw’imyumvire ye, akaba ari ho yubaka imibanire ye n’iryo yobera. Kuva mu bihe byabanjirirje amateka yanditse kugera uyu munsi, muntu yagiye asiga ku isi ibimenyetso byinshi bigaragaza iyo migirire. Ndifuza kugira imwe muri yo nerekana kuko yibutsa ubukungu n’uburemere ubu bushakashatsi bwa muntu bufite (muri iyi nyandiko ntitugamije gucukumbura ibyo ubwo bushakashatsi bwagezeho cyangwa ngo tuburondore bwose. Turibanda gusa ku kugira icyo tubuvugaho tugamije kwerekana ukuntu bwihariye.
Kumenye uko umuntu yifata imbere y’iyobera n’imbuto ikomoka ku gitekerezo afite ku buyobokamana bwe. Kugira ngo nshobore kugira icyo ibyo mbivugaho, reka nifashishe ibyanditswe n’umuhanga mu by’amadini w’umunyamisiri witwa Morenz Siegfried, ugira ati « aka kazi nakoze kanyeretse ko umuntu agomba kuba ubwe yarumvishe ko Imana iriho, akumva n’icyo iyobokamana ari cyo mbere yo gushaka kumvira mu bitabo imibanire y’umuntu n’Imana mu bihe byahise. Ku rundi ruhande, dusanga ko uko imico n’ibiterezo bigenda binyurana, imyumvire y’ubuzima bw’umuntu ihora isa, bityo kwibanda ku iyobokamana runaka bishobora gutuma usobanukirwa n’iyobokamana muri rusange. Birasanzwe ko imwe mu nyungu ikomeye muntu akura mu kwiga ururimi n’ubugeni by’ahandi ari ukurushaho kumva neza ururimi rwawe bwite n’ubugeni bw’iwanyu ; nanjye nabonye ko kwiga iyobokamana ry’abanyamisiri byafasha umuntu wese ushaka kwiyigaho.»[4]
Kubera iyo mpamvu, mu kwifashisha inyandiko z’abandi mu mirongo ikurikira tutirirwa twita ku mikurikiranire y’amatariki. Izo nyandiko zose zigaragaza ko imihangirwe y’iyobokamana ifite aho ihuriye n’ibyabaye ahandi. Umuntu rero, iyo yitekerejeho akagera ku iyobera rihatse ubuzima bwe, yiyumvisha ububasha rimufiteho, bityo ntabe agishoboye kwihanganira kwita utazwi “sine glossa” (Utagira igisobanuro) ahubwo akagerageza kwiyumvisha mu bwenge bwe uko ateye.
- Umuntu « ntazi iyobera », icyo akora ni ugushyikirana na ryo
- Ikintu cya mbere kigaragaza iyo myitwarire ni uko umuntu usanga yifuza kwinjira mu migenderekere y’isi, akajyana na yo n’amateka yayo. Bityo byubahiriza amategeko isi igenderaho kuko yiyumvisha ko hari imbaraga yifitemo ziyigenga kandi kuri we iyobera rikaba inkomoko n’indunduro y’iyo migendekere myiza y’isi na we yumva yangenderamo.
« Zimwe mu Mana z’abantu b’ahitwa Weyi (Wei) basenga harimo iyo bayobotse mu mizo ya mbere bayita izina mu mwaka wa 238 mu gihe bategekwaga n’umwami w’abami wa kabiri. Izina bayihaye umuntu acishirije yavuga ko risobanuye « umwuka uturuka hejuru kure kandi utera ibintu byose gutekana ». Muri icyo gisobanuro, nta gitekerezo cy’imana kirimo na gato, ariko humvikanamo ikintu cy’iremezo abantu bitekerereje ku miterere y’isi (…). Ni ukuvuga ko ari ishingiro ry’ibintu byose, mbese ry’umwuka byose bikomokaho. Gukoresha icyo gitekerezo mu itamba ry’ibitambo by’abanyagihugu bose, bemera ko uwo mwuka uhatse byose kandi ukaba ishingiro ry’imbaraga zigenga isi, ukagenga ibihe by’imyaka, ukagenga imbeho n’ubushyuhe, izuba n’ukwezi, imvura n’impeshyi, bigaragaza ko ibonezabitekerezo ryerekeye ibihe ryacengeye mu madini ya Leta »[5].
Mu bitekerezo by’Abashinwa ni ho kandi dukura urugero rw’ukuntu muntu abigenza iyo hari ibyo adashobora kwisobanurira agahitamo kugirana umubano na byo kuko wo aba azi uko awutegeka
« Umuntu rero ku isi wagaragaye nk’ufite ibyo ashinzwe kuri iyi si, ni agace k’ikintu kibumbye isi n’ibiriho byose, biyoborwa kandi bikagengwa n’ikindi gice kibana n’abantu ku buryo bo badashobora kwisobanurira. Icyo ibiriho n’iyo « myuka » bipfana n’ «Imana yabo isumba byose» (Shang-ti) ntaho bihuriye n’umubano twasanga hagati y’imana zitegerwa zidahuje kamere n’isi. Ahubwo icyo bipfana twasanga kigaragara nk’isano yaba hagati y’abantu barangije ubuzima bwabo bakajya mu yindi mibereho, ariko wareba neza ugasanga bakiri uko bahoze mbere. Abantu rero bagaragaje ubushake bwo kwemera kuyoborwa nizo « roho », bitewe n’uko urebye uko kamere yazo yari iteye zashoboraga gufasha abakomoka ku bantu mu buzima bwabo. »[6]
No mu Basumeriani b’iyo « bigwa » tuhasanga iyo nyota ya muntu yo guhindura Iyobera mo Ikintu babana, maze agahimba mu mutwe we isi iyobowe na ryo, amategeko yaryo muntu akaba yashobora kuyiga mbese nk’uko yakwiga andi yose:
‘Abasumeriyani bakoresha ijambo rigaragaza ko rifite akamaro gakomeye mu gitekerezo cy’iyobokamana ; iryo jambo ni « me ». Barisobanura mu buryo bune : rivuga amategeko y’imana, rikavuga ibyemezo byafashwe, rikavuga uburyo rikanavuga imbaraga z’imana. Umwanditsi witwa Rusengarten ariha n’ikindi gisobanuro ngo ni « amategeko ngenderwaho ». Ayo mategeko ni amanyakuri, arenze andi yose kandi yera imbuto; ni yo ahagarariye andi yose agenga imikorere y’imana zose zo ku isi… Abanyasumeriyani babona isi nk’ifite amategeko ayigenga, bityo ikaba nziza imbere n’inyuma. Amaherezo ya buri kintu agengwa n’imana. Izo mana ni An, Enlil, Enki zose zihuriye kuri me … iyo me rero ni umuhuza hagati y’imana n’isi ku buryo isi iguma mu mipaka y’imigendekere myiza yayo”[7].
- Ikindi kigaragaza ukuntu umuntu ashaka gushyikirana n’Iyobera ni ugushaka kugira imikoranire, igihango se, cyangwa amasezerano n’izo ngufu ziyobora isi na muntu ushaka guha igisobanuro n’agaciro amateka ye ku isi.
“Ducukumbuye inyandiko dushobora kuvumbura uko Abahitite bumvaga igitagatifu… ubutagatifu babubona nk’ubukomoka ku mana nayo berekana nk’ikinyarumuri. Urumuri rurabagirana rw’imana ruteye ku buryo rusumba kure imibereho ya muntu ariko ntirusumba isi. Amasezerano y’ubwumvikane ni yo agenga imibanire myiza y’imana n’abantu. Abantu bagomba kurangiza icyo imana zibashakaho. Umuntu ni umugaragu w’Imana. Ariko mu mvugo ya muntu, ubutagatifu busimbura kwinjira muri iyo mibanire: muntu agomba gushobora kwegera Imana. Ni yo mpamvu rero umwanya wo kuzirikana ari ngombwa. Muri ibyo kandi, umuntu agomba gufashwa n’abandi bantu babiteguriwe. Abo bonyine ntibazi neza uko umuntu ashyikirana n’imana”[8].
Ku rundi ruhande abagereki basize igitekerezo cy’iyobokamana kitarangwamo imishyikirano y’imana n’abantu.
Tugendeye ku myumvire y’iyobokamana ry’Abayahudi n’Abakristu, idini ry’Abagereki risa n’aho rivukira ku gitekerezo kitarimo icyizere: imibereho ya muntu nta kindi gisobanuro ifite atari ukuzashira kandi yikoreye umuzigo w’ibibazo. Homeri agereranya umuntu “n’ibibabi by’ibiti umuyaga ukubura ku butaka” (Iliad 6. 146 ff). Icyo kigereranyo cyasubiwemo n’umusizi Mimnermus w’i Kolofoni (Colophon) mu kinyejana cya karindwi, aho arondora ibyago bibaho ari byo: ubukene, indwara, agahinda, gusaza, n’ibindi. Uwo musizi agira, ati “Nta muntu imana Zeus itoherereje ibyago igihumbi”. Ku bandi bantu b’igihe cye bitwa Absiminide (Simonides), abantu n’ibiremwa by’umunsi umwe, babaho nk’amatungo, batazi aho imana izayobora buri wese ugana amaherezo y’ubuzima bwe … umuntu ntabwo ari ikiremwa ku buryo bwuzuye (icyo gitekerezo kandi gisangiwe n’amadini yakera hamwe n’ayo madini atatu yemera Imana imwe); bityo rero umuntu ntiyatinyuka kwizera ko amasengesho yatuma agirana umushyikirano n’imana”[9].
Ku rundi ruhande, “mpa nguhe” (do ut des) dusanga mu baromani ba kera isobanura umubano bagirana n’iyobera ry’amaherezo ya muntu, yo isa n’aho inyuranye n’iby’abagereki. Ahubwo yo ishamikiye ku cyifuzo cy’umuntu cyo kugira icyo amara ku isi no mateka.
“Ni yo mpamvu umwanditsi Huguette Fugier abifatamo umwanzuro yemeza ko ku Baromani, igitagatifu ari cyo shingiro cy’ibiriho: inshinga “sancire” mu kilatini yari ifite igisobanuro kimwe no guha ukubaho ibiriho, guha ibiriho isura. Ibyo bishatse kuvuga rero ko ku Baromani, igitagatifu ari igitekerezo gifasha umuntu guha isi umurongo na we akabona umwanya we muri iyo si… Iyobokamana, “Religio” rishingiye kuri “Sacer” na “Sanctus” rituma isi igira isura kandi rikagena uko umubano w’abantu n’imana uzajya ugenda”[10].
Izi ngero dutanze n’ubwo atari nyinshi zerekana ukuntu umuntu agerageza kumenyerana na rya “Yobera rirenze ubwenge” ryigaragariza uwari ufite inyota “yo guteza imbere byihutirwa igitekerezo cy’uko Imana n’umuntu bafite icyo bakeneranyeho, kandi ko umwe agira icyo amarira undi ategereje ko na we hari icyo amwishyura”[11].
- Muntu “ntabwo azi neza” ko uwo batareshya atari bumuhende igihe amwiyambaje, nyamara akamusanga amwizeye.
Imyitwarire y’Abanyamisiri ba kera kuri icyo kibazo igaragaza neza uko gufata hirya no hino. Twari twavuze kuri ya “mpa nguhe” aho “Imana (ndetse n’ibijyanye nayo) yumvikana “nk’undi wundi” ufite ububasha bukomeye mu bintu byose, bityo rero akaba ateye n’ubwoba. Ibi bivuga rero ko kugirana umubano n’uwo muntu “wundi” bigomba kwitonderwa cyane…”[12]. Nyamara muri uwo mubano magirirane, nk’uko bigaragara ku Banyamisiri ndetse n’ahandi hose, gushimira no kwitangira Imana bijyana no kwizera ko hari icyo izabamarira. Bityo ya “mpa nguhe” ikajyana na “ndaguha kuko wampaye” (do quia dedisti)[13]. Urugero rwiza rwa bene iki cyizere turusanga mu ndirimbo batuye “Amon Leyden. Muri izo ndirimbo dusanga ko iyokamana rusange ry’igihugu rihwanye no kwitangira Imana mu buryo bwimazeyo. Amon yari ishingiro ry’ibikorwa bya politiki, akongera akaba incuti ya muntu wese usanzwe”[14]. Reka dufate agace k’izo ndirimbo katwumvisha neza iyo miterere: “Amaso yacu ni aye ndetse n’amatwi yacu, aho yaba hose, kugira ngo umukunda wese agire ihirwe. Yumva amasengesho (sumh) y’umwiyambaje, agatabara bwangu umutabaje”[15]
Muri uwo murongo, dusanga ikorowani ari cyo gitabo gitagatifu cy’Abayisilamu, kimwe na liturujiya yabo bitangira, byibanda ku mpuhwe z’Imana bizeye ko ibatabara; “Ku izina ry’Imana nyir’iimpuhwe nyir’imbabazi”. Ahandi batangira ngo “Ku izina ry’Imana yumva kandi igira impuhwe”. Bimwe mu bice by’Ikorowani ya kera bitanga urugero rwiza rw’icyizere gikomeye cy’uko Imana yita ku biremwa “byayo”.
“Imana ntikwibagirwa kandi ntikugaya
Ubuzima buzaza buzaruta ubwa mbere
Buzagushyikiriza Imana, maze bigushimishe.
(Nyamara yakweretse inema ze muri ubu buzima).
Ntiyagusanze se uri imfubyi akaguha icumbi ?
Ntiyasanze se wazimiye akakwereka inzira ?
Ntiyasanze se uri umukene, akaguhaza urukungu ?[16]
Naho se tugiye mu gitekerezo cy’idini ry’Abayisilaheli, dushobora kwibagirwa se amagambo y’ubuhanzi atagira uko asa ya Hozeya yaje no kwinjira mu nyigisho z’ubukristu? Aho ngaho umuhanuzi yerekana icyizere gisesuye muntu afitiye ubugwaneza bw’Imana, igihe yumvise abwira Abayisiraheli, iti:
« Igihe Isiraheli yari akiri muto, naramukunze
Kandi namuhaye umwana wanjye ngo abe mu Misiri,
Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura.
Batura ibitambo za Bahali
Maze amashusho yazo bakayosereza imibavu.
Nyamara Efurayimu ni njye namufataga akaboko,
Nkamwigisha gutambuka,
Ariko ntibigeze bamenya ko ari njye nabitagaho,
Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo,
Nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza ;
Mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we,
Nca bugufi ntabagaburira (Hoz. 11, 1-4).
Nifuzaga gusoza iri sesengura ry’imivukire y’iyobokamana nerekana ukuntu ishingiye ku gaciro k’ubwo bushakashatsi bwa muntu. Umuntu wese yumva afite inyota yo gushaka umusumba byose, umusozo wa byose, gisobanuro cy’ibi byose bihita. Ikindi kandi iyobokamana ryose ryerekana ko umuntu wese agerageza ku giti cye kwivumburira icyo akaba ari cyo kintu cy’ingenzi ihangwa ry’iyobokamana ryose rihuriraho: gushaka kuvumbura.
Amadini anyuranira gusa ku kuntu yigaragaza nabyo bigaterwa n’ibintu binyuranye. Ariko iminyuranire yayo ntihungabanya uko kwihatira kuvumbura.
Nifashishije inyandiko za Mircea Eliade, ndashaka kubanyuriramo umugani (mythe) umuco w’abanyaburayi ushingiyeho:
Agace twibandaho muri uwo mugani ni akavuga ibya Parsifal n’Umwami Fisher (Murobyi) wazahajwe n’indwara idasanwze kandi yari afitanye ibanga rikomeye n’ikigirwamana cyitwaga Graal. Si we wenyine kandi wari umerewe nabi ahubwo n’ibintu byose mu gihugu cye byarimo bisenyuka ibindi bishwanyagurika – ingoro ye, iminara, ndetse n’imirima y’ururembo rwe. Amatungo ntiyari acyororoka, ibiti ntibyari bikera imburo, amasoko arimo gukama. Abaganga benshi bagerageje kuvura umwami Fisher, ariko ntacyo bageraho. Ingabo ze zazaga kubaza ijoro n’amanywa mbere na mbere uko umwami amerewe. Ariko ijoro rimwe, umwe muri bo witwaga Parisfali wari umukene utazwi kandi wasaga naho asuzuguritse, yiha uburenganzira bwo kutubahiriza uwo muhango w’icyubahiro. Parisifali arakuzira, ntiyirirwa yita ku mugenzo w’ikinyabupfura ahita ajya aho umwami yari arwariye, maze aramubaza ati : « Graal uri he ? ». Ako kanya, ibintu byose birahinduka: umwami abaduka mu buriri bwe yari arwariyemo, imigezi n’amariba byongera gutemba amazi, ibimera byongera kubura umutwe, ndetse n’amatungo yongera gusagamba by’agatangaza.
Utwo tugambo tubiri rero twa Parsifali ubwo twari dushoboye gusubiza ubuyanja ibiriho byose. Ayo magambo abiri na none yari ateye ikibazo cy’ingenzi ari cyo kibazo gishobora no kubyutsa isi yose uretse n’umwami wenyine: ukuri guhatse ibiriho byose kuba he ? Igitagatifu kiba he? Ipfundo ry’ubuzima n’isoko yo kudapfa biba he? Mbese muri make Graal Ntagatifu iba he? ( ….).
Icyo gitekerezo cy’Abanyaburayi bo hambere kiratwereka ikintu kimwe abantu bibagirwa mu kwishushanyiriza izingiro ry’ibintu byose: icyo kintu ni uko hari isano ikomeye hagati y’imibereho y’isi n’ikizwa rya muntu; ikindi kandi ni uko bihagijekwibaza ikibazo cyerekeye ikizwa rya muntu cyonyine kikaba ari cyo ikibazo gihatse ibindi byose. Icyo ni cyo kibazo cyerekeye imibereho y’isi n’ukuntu yahora ari nshya. Kubera ko nk’uko kariya gace k’igitekerezo-mugani kabigaragaza urupfu nta kindi ari cyo uretse ingaruka zo kutita ku cyatuma tudapfa[17].
Igoragoza riri mu gisubizo cy’agateganyo
Iyo umuntu amaze kumenya ko habaho imyemerere inyuranye, yibwira ko kugira ngo yizere ukuri kw’ibyo yahisemo akwiye kuyiga yose, akayagereranya, akabona guhitamo neza. Kubera ko rero mu bwenge bwe yumva kugira iyo ahitamo abona iruta indi, aribaza ati: nzashobora nte gutahura no kumenya neza agaciro ka buri myemerere n’aka buri gitekerezo? Aha naho dusanga umuntu w’iki gihe ugendera ku kwingira ubwenge bwe gusa agaragaza kamere ye yo gufatira ibintu mu bitekerezo gusa: gusobanukirwa n’amadini yose bikaba bihagije ngo umuntu ashobore guhitamo neza irirusha andi kumunogera kandi rirusha andi ukuri. Ibi si ibintu umuntu abishoboye byaba ari byiza ahubwo ni ibintu adashobora kugeraho, kuko mu by’ukuri bimusaba gukora ibintu bidashoboka. Aha ubuhamya bwa Mircea Eliade burabitwumvisha neza n’ubwo bufatiye ku byerekeye amateka y’amadini, aho agira ati « ni ikihe kintu cyiza kandi cyashimisha nko kuba abantu bamenya ubwiza bw’amadini yose, bakagendera ku bimenyetso n’amayobera yayo ndetse bagasobanukirwa n’imigani y’amahanga yose? Umuntu usanzwe yibwira ko iyo umucukumbuzi w’amateka y’amadini yiga iby’Abagereki cyangwa Abanyamisiri bimworohera kimwe n’iyo akora ubushashatsi ku nyigisho za Buddha cyangwa ku mayobera ya Tao cyagwa ku mabanga y’imihango yo kwinjizwa y’abantu ba kera… » Mu by’ukuri si bomeze. Abacukumbuzi benshi b’amadini batwarwa n’agace bahisemo kwitaho by’umwihariko, ku buryo bazi bike cyane ku byerekeye ibitekerezo-mugani by’Abagereki cyangwa Abanyamisiri, ku nyigisho za Tao, na tekiniki bijyanye na yo, ugereranyije n’umuntu wabyitayeho akamenya ibitabo agomba kubisomaho. Mu by’ukuri abenshi ni abazi neza gusa agace gato cyane k’amateka maremare y’amadini… Twari twifuje gukora ibishoboka byose ngo tubagezeho amateka y’ukuri y’amadini, nyamara twibagiwe ko mu kubikora, twarimo duhindura uko kuri ugukristu bitewe n’imitekerereze yo muri iki gihe[18].
Kwizera ko uzashobora kumenya amadini yose kugira ngo uhitemo iriruta ayandi ni ukwibeshya kandi kwibeshya ni ugushaka kugera ku bidashoboka. Kwifuza kugera ku kintu runaka biranga imbaraga ziri muri kamere muntu ihora ishakashaka, kandi kuri buri ntambwe yose ateye, hari agace k’icyo kintu aba agezeho. Naho ukwibeshya ko kuri hanze ya kamere. Ni urwungikane rw’inzozi, akenshi zigerageza kwihunza ukuri cyangwa kugukoresha icyo zishatse. Ukwibeshya kwifuza ibidashoboka kandi nta kindi gisobanuye kitari urugomo. Kwibwira rero ko tugomba kumenya amadini yose amateka ya muntu yahanze kugira ngo tubashe kugira iryo duhitamo ni ibintu bidafite ishingiro, kandi bidashoboka. Bityo rero, ikintu cyagenderwagaho kigera aho gita agaciro iyo bigaragaye ko kidashobora gushyirwa mu bikorwa.
- Reka noneho dusubire inyuma gato kuri cya gitekerezo shingiro cyo kwihatira kumenya amadini makuru makuru, mbese nk’amwe yayobotswe cyane nk’Ubukristu, Ubuyisilamu, n’Ububudisti. Icyo gitekerezo cyari kuba ngenderwaho gute mu myaka ibihumbi bibiri bishize muri Roma, mu gihe Tacitus na Svetonius bandikaga bavuga ko hari agatsiko k’abantu mbarwa babaga aho mu mugi bakekwaho kuba bagize « akadini k’icyaduka » k’abayahudi gafite aho gahuriye « n’umuntu witwa Kristu »? Aba bari abakristu hanyuma, iyo mba nabayeho muri icyo gihe ahongaho, maze nkakurikiza igitekerezo numviye ku bandi, byari gushoboka ko ntamenya na busa ako gatsiko k’abantu, sinavumbure ko ariho ipfundo ry’ubumuntu bwanjye riri. Igitekerezo ngenderwaho ariko iyo ari ukuri, byanze bikunze, kirashyira kikashyirwa mu bikorwa.
- Urundi rugero rwiza twafata ku gitekerezo kidafututse ku byerekeye iyobokamana ni uguhuriza hamwe imyumvire y’amadini anyuranye. Icyo gitekerezo gihanga ikintu gisa n’idini ibumbye isi yose kandi rivana ibyo rigenderaho mu madini yose, bityo rikagaragara nk’aho rihuje ibyiza byayo byose n’iby’abantu bose b’isi. Iki gitekerezo ariko kiyibagiza ko igishimisha umuntu uyu n’uyu atari ko kigomba gushimisha n’undi. Aho ni ho tugera kuri cya cyifuzo cy’uko imbaga y’abantu bagomba kunamira agatsiko « k’abamurikiwe ». Ariko niba idini ryanjye ringanisha ku kuvumbura ikintu runaka A, naho undi muntu we akavumbura B, undi muntu wa gatatu akifuza guhanga C ibumbiye hamwe A na B, iyo C ntishobora gukomeza kugira ibiyiranga bihuje ibyo yakomotseho byose kuko na yo ishingiye ku kwihitiramo k’umuntu nk’uko byagenze kuri A na B.
- Igisubizo cyoroshye gisa ahubwo n’aho ari cyo gitunganye. Umuntu agira aho yavukiye mu gihe runaka cy’amateka, maze akenshi idini abantu bamukikije barimo rikaba ari ryo abona riberanye n’ibyifuzo bye. Bityo rero dushatse gushyiraho itegeko rusange rikurikizwa mu kujya mu idini, n’ubwo ritabura abatarikurikiza, twavuga ko umuntu wese ajya mu idini rijyanye n’aho yabaye n’ibyo yabayemo. Birashoboka ko twagira icyo duhura na cyo mu buzima kikatuganisha ku idini iri n’iri, ku myitwarire iyi n’iyi cyangwa ku maranga mutima aya n’aya bishobora kuba bihuye neza n’ubwenge bwacu bufite intabwe runaka bumaze gutera cyangwa se bihuye n’umutima ubwawo wifitiye amateka yihariye. Bigenze gutyo, birashoboka ko « twahindura », « tugahinduka » (Karidinari Heneriko Newman yavuze ko guhinduka nta kindi bisobanuye atari ukuvumbura neza icyari kitwihishemo twahoze twemera). Ariko kwemeza ko dukurikira idini riturutse mu byaranze imibereho yacu ni cyo gitekerezo cy’ibanze. Muri urwo rwego rero amadini yose « ntiyibeshya ». Icyo umuntu agomba gukora gusa ni ukuyajyamo abishyizeho umutima.
[1] Julien Ries, Les hemins du Sacré dans l’histoire, Paris, Aubier, coll. « Présence et pensée », 1985, pp. 80-81.
[2] Mercea Eliade, Histoire des croyances et des idées religieuses, Paris, Payot, 1976, vol. I, p. 7.
[3] Mercea Eliade=, Image et symboles, Paris, Gallimard, 1952, pp. 23-24.
[4] Siegfried Morenz, La religion egyptienne, Paris, Payot, 1962, p. 13.
[5] Warner Eichhorn, Die Religionen Chinas (Stuttgart: Kohlhammer Verlag, 1973), p. 163
[6] Ibid. p.27
[7] Julien Ries, Il rapporto uomo-Dio nelle grandi religioni pre-cristiane (Milan : Jaca Book, 1983), p. 172-173.
[8] Ibid., p. 113
[9] Eliad, A History, 159-160.
[10] Jullien Ries, op. cit., p. 161.
[11] Morenz, Egyption Religion, 99.
[12] Ibid., 96.
[13] Ibid., 96.
[14] Ibid., 106.
[15] Ibid., 95.
[16] Byahinduwe mu Cyongereza bivuye muri W. Montgomery Watt ant A.T. Welch, Der Islam, Suttgart : Kohlhammer Verlaga, 1980, 61.
[17] Mircea Eliade, Images and Symbols, 55-56
[18] Idem, p. 27-28

