KWIGOMWA KUGIRA NGO WIBOHORE (ASCESIS FOR LIBERATION)
Nashakaga rero kuvuga nti: niba dushaka gukura tudashukwa, tudatandukanywa n’ukuri kwacu, tudakubitwa cyangwa kudakorerwa nabi n’abandi, tugomba kwitoza kugereranya byose n’ubu bunararibonye bw’ibanze. Mu by’ukuri, rero, ndatanga inshingano itoroshye kandi itari imeneyrewe cyane. Mu buryo busanzwe, ibintu byose byigwa hakurikijwe imyumvire isanzwe y’abantu benshi, iyoborwa kandi ishyigikirwa n’abo mu muryango bafite imbaraga mu kurusha abandi. Bityo, umuco w’umuryango cyangwa umuco w’igihugu cyagutse twakuriyemo, usenya cyangwa ugakoma ku byifuzo byacu by’inkomoko kandi uba nk’igihu kiza kikabundikira ibihamya by’ibisobanuro shingiro n’ingero twagenderagaho. Niba dushaka kubeshyuza iryo shingiro ryashyizweho n’imibereho rusange n’imyumvire yayo, tugomba guhangana n’ibitekerezo by’abandi.
Ikibazo kiruta ibindi ubwenge buhura na cyo gishobora kutubangamira no kuduherana impande zose – kuva mu buzima bwacu bw’umwuka kugeza ku myambaro yacu – ni ukwigomwa no kumenyera gusuzuma byose tumurikiwe n’“ibihamya” byacu karemano, aho kubatwa n’ibyiyumviro by’akanya gato. Iri suzuma ni ingenzi cyane kuko n’iyo myumvire y’ako kanya nayo iterwa n’imimerere runaka n’amateka tugomba kuyirenga kugira ngo tugere ku byifuzo byacu karemano. Urugero: uburyo tubona umubano hagati y’umugabo n’umugore, n’ubwo buboneka nk’ibintu byihariye kandi by’umuntu ku giti cye, mu by’ukuri bugenwa cyane n’imyitwarire yacu karemano, idasuzuma hashingiwe ku byifuzo karemano by’urukundo cyangwa ishusho y’urukundo dufite mu mutwe muri rusange. Buri gihe ni ngombwa kunyura muri ayo mashusho akomoka mu muryango wacu n’umuco dukomokamo, kugira ngo dushyike ku byifuzo karemano n’ibihamya byacu, kandi tubashe kureba neza no gusuzuma ibyo imibereho yacu ituzaniye.
Ni yo mpamvu gukoresha ubunararibonye bw’ibanze, cyangwa kugendera ku ku “mutima” gusa, bidakunzwe cyane, cyane cyane iyo umuntu ahuye na we ubwe. “Umutima” uhagira ingusho, kuko ari wo ukomokamo iryo bihirwa ridasobanutse, nko mu gihe turimo gufatwa nk’ikikorersho cy’inyungu cyangwa ibyishimo by’undi muntu. Ibyifuzo byacu nk’abantu, ariko, biratandukanye n’ibi: dukenera urukundo, gusa ikibabaje ni uko ruhinduka byoroshye cyane.
Reka dutangire isuzuma. Iyi ni intangiriro y’ukwibohora. Kugarura ubu bunararibonye bwimbitse mu buzima bwacu (existential depth) ni byo bituma tubasha kwibohora; ariko mu kubikora ntitwabasha kwirinda guhangana n’icyerekezo cy’imibereho rusange. Ibi twabyita kwigomwa ku nyungu z’ubwigenge (ascetic Work) ari byo bivuga akazi abantu bikoraho – ari abagabo cyangwa abagore –ku buryo bw’umwihariko mu rugendo rwo kugera ku hazaza habo, bashaka gukura mu buryo bwabo bwite. Iki ni igikorwa gikomeye, kandi ntabwo gipfa kuza gutyo ku buryo busanzwe, kandi ntawakwibeshya ngo kizamwizanira.
Ibyo byose twavuze kugeza ubu bigomba kongera kwigarurirwa. Kandi n’ubwo mu bihe byose abantu bagomba gukora kugira ngo bongere bigarure, tuba tubayeho mu gihe aho akamaro k’uku kwigarurira kurusha ibindi bihe byose gusobanuka. Tubivuze mu buryo bwa gikristu, akazi umuntu yikoraho ni igice cya metanoia, cyangwa guhinduka wisubiraho (conversion).
