KU BANA TWIGANYE MU WA MBERE, MU MWAKA WA 1975-76
Ku Bana twiganye, muraho?
Imyaka ishize ari myinshi. Namenye ko bamwe mukiriho abandi batabarutse. Batashye kwa Nyiribiremwa! Abakiriho mbaramukanyije urukumbuzi rwinshiiii! Mbega ukuntu amatage ari amatindi. Urabona ngo bamwe tube duherukana mu myaka 50 ishize. Keretse abo twakomezanyije mu ishuri rya Kabgayi B mu Gihungu ntibabacagurire mu Gikobwa!
Muri iyo myaka 50 ishize se muribuka uriya mwaka wa mbere, twigishwa na Mwarimu Filipo? Uyu mugabo yari ateye ubwo ariko azi kwigisha abana. Kumutinya byatumaga ufata inyuguti vuba na bwangu, imibare ukayimira bunguri bitaba ibyo ukarya ikirato mu kabuno. Gatuyuyu, niba akiriho ni we wabivuga. Na Rubasha riko arabyibuka. Dore ko we yari azi koroshyoshya mwarimu akaba yanamubwira inkuru ituma aseka.
Abana twiganye twari incuti cyane. Bose kandi kimwe nanjye basaga n’abarengeje imyaka yo gutangira ishuri. Keretse Mapataro wagaragaje akabavu gato cyane ku buryo umunsi wa mbere, yinjiye mu ishuri bamuteruye. Harimo benshi bazi kuganira di! Muribuka ibiparu bya Tewofili, Bucekeri, Gatuyuyu, Rubasha…. Recreation yabaga inejeje cyane, dusubiramo ibyabaye mu ishuri.
Njye nanganga gusa umunsi Filipo yasibye tukajya kwiga kwa Mwarimu Imakulata. Se none yazasoma iyi baruwa di! Araho kandi Mwalimu Imakulata. Yanteraga ubwoba kurusha abandi kuko twanyuraga inzira imwe dutaha, nkanyura iwe i Gihuma niruka ntareba ku ruhande!
Reka mbibutse n’ibihe byabaga biteye ubwoba bijyanye n’amateka y’u Rwanda. Twatangiye ishuri ry’i Kabgayi ritari kure yo kwa Kayibanda. Iyo minsi kandi byavugwaga ko yari atarapfa. Ku munsi yapfiriyeho na bwo numvishe babivuga, ariko mu myumvire y’umwana sinasobanukiwe icyari cyabaye. Umwuka mubi wa “Coup d’Etat” wari ugicumbeka. Muribuka se bahugurutsa Abahutu ukwabo, Abatutsi ukwabo, Abatwa hakabura n’umwe. Ese muribuka ko Gerard mwene Niyibizi yahagurutse yiyita umutwa di! Hari ibyo yakoraga ashaka kudusetsa. Baramwicaje, bamubwira ko ibye babizi. Ngo se yahitanywe n’iyo “Coup d’Etat”. Yari akuze Gerard adusumbya igihagararo ariko afite ubumuga. Yitabye Imana hadaciye imyaka myinshi.
Nagize ubwoba bwinshi baduhagurukije bakurikije Abahutu n’Abatutsi kuko nari nibagiwe ibyo iwacu bari bantoje kwitwa. Mbonye abahugurutse benshi ari abahutu, najye mpaguruka muri abo. Nsubiye mu rugo nabajije mama niba ntibeshye. Ambwira ko ntibeshye, ko ari byo data yari yambwiye kuvuga.
Umenya ntandukiriye ariko… reka ndekere aha. Kuyavuga si ko kuyamara. Nihagira unsubiza tuzibukiranya andi mateka.
Mugire amahoro
Uwanyu:
Mutabaruka Romuald
Ku bana twiganye muwa kabiri, mu mwaka wa 1976-77.
Muraho, murakoma?
Mbega imyaka ishize tutabonana? Igiye kuba 50, imwe twatekerezagaho turi abana tukumva tutazayigeraho?
Muribuka se isomo rya mara n’isomo ry’ibihekane? Mbega amasomo yari ateye ubwoba! Mu ntangiriro warebana uruhererekane rw’ibihekane byanditse ku nkuta z’ishuri ukabona ari igitabo cyose cyo gusoma kandi n’inyunguti utarazifata neza! Mara se yo, wo kabyara we! Kwari ugufata mu mutwe uko mara ya 1, iya 2, iya 3, iya 4,…. zikurikirana, ukifashisha igifubiko cy’ikaye, inyuma aho icapiro ryanditseho mara ngo ijye itugoboka. Ako gace k’inyuma, inyaryenge zaragacaga zikakabika, rimwe na rimwe kakaba inkota!
Amasomo yo muwa kabiri yari ateye ubwoba pe! Byasabaga Mwarimu Elizabeti gufata akanyafu, no gukoresha ubukana bwinshi kugira ngo tugire icyo dutahana. Ariko ndibuka n’abana twiganaga bumvaga izo nyigisho bwangu. Ntibabaga ari benshi abo banyamugi! Ariko bari abasirimu di! Uzi ko, ureste ko ishuri ryababuzaga kuza bambaye inkweto, wasangaga kugendesha ibirenge babyiga…. Naje kumenya ko bamwe babaga ari abo mu gisirikare. Abo akenshi twamaranaga uwo mwaka, naho umwaka ukurikiye tukababura… Ntibakunze kutubera abana beza ariko… Amahirwe twabakiraga vuba nyine.
Amakuru yanjye rero y’imyaka myinshi ni meza. Ubu ndi umusaza wuzukuruje kabiri.
Dutahe cyane, ndabakumbuye!

