GUSOBANUKIRWA WISHINGIKIRIJE UKURI (REALISM)
IGITEKEREZO REMEZO
Kugira ngo dusuzume insanganyamatsiko y’icyumviro cy’iyobokamana mu buryo busobanutse kandi bityo bukarushaho kuba ingirakamaro, nzashingira uburyo bw’iki gitabo ku mahame atatu. Mu gutangiza irya mbere muri ayo mahame, ndifashisha amagambo akurikira avuye mu gitabo cya Alexis Carrel Reflections on Life:
“Mu bworoherane butuje bw’isi ya kijyambere, uruhurirane rw’amategeko gakondo rwatangaga umutuzo mu buzima rwarasenyutse, nk’uko ikibumbe cy’urubura cyari kibundikiye umugezi gisenyuka iyo igihe cy’itumba kirangiye (spring) […] Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, igice kinini cy’imbogamizi isi (cosmos) yadushyiragaho cyavuyeho, kandi hamwe na zo havaho n’imbogamizi zijyanye n’imbaraga zasabwaga ku muntu uhanga ku giti […] Imipaka iri hagati y’icyiza n’ikibi yazimiriye mu gihu cy’ingengabitekerezo zinyuranye (ideologies), ibyifuzo bihindagurika n’irari […] Nk’uko buri wese abizi, kwitegereza gake, impaka zikaba nyinshi bibyara kwibeshya; naho kwitegereza cyane, mukaganira gake bikayobora ku kuri.”
Ndifuza guhagarara aha gato ngo mvuge ko muri aya magambo Carrel akoresha imvugo y’umuntu wahariye ubuzima bwe bwose kwiga siyansi (twibuke ko yari yaratsindiye igihembo cya Nobel mu buvuzi akiri muto): ijambo “discussion” rishobora gusimburwa neza n’imvugo igira iti “impaka zikoreshwa mu gukorera ingengabitekerezo.” Mu by’ukuri, Carrel arakomeza agira ati, iki gihe cyacu ni igihe cy’ingengabitekerezo, aho aho kwiga ku kuri mu nzego zako zose no kukubakiraho, dushaka kugoreka ukuri tukugenzura dukurikije ibitekrezo bipanze neza byaremwe n’ubwenge bwacu; “bityo intsinzi y’ingengabitekerezo ikemeza itsindwa ry’umuco w’iterambere ry’abantu (civilization).”²
INZIRA YO KWIGA IGENWA N’ICYIGWA: GUTEKEREZA KU BUNARARIBONYE BW’UMUNTU KU GITI CYE
Igice Carrel yavuze cyadufashije neza gutangiza umutwe w’ihame rya mbere; kuko kugira ngo habeho ubushakashatsi bukomeye ku kintu icyo ari cyo cyose cyangwa ku gikorwa runaka, bisaba kwishingikiriza ku kuri nyakuri (realism).
Iyo mvuga kwishingikiriza ku kuri nyakuri (realism), mba mvuga icyifuzo gikomeye kandi kidasubirwaho cyo kudaha agaciro karenze urugero imiterere y’ibitekerezo twamaze kugira mu bwenge bwacu, ahubwo tukitoza ubushobozi bwuzuye, bufite ishyaka kandi budacogora bwo kwitegereza neza icyabaye koko, ukuri kw’icyabaye (fact). Mutagatifu Augustin, akoresheje amagambo make arimo ubwitonzi n’ubuhanga, avuga igitekerezo gisa n’iki agira ati: “Ndabaza kugira ngo menye ikintu, si ukugira ngo ngitekereze.”³ Iyi mvugo igaragaza imyitwarire itandukanye n’iyo akenshi tubona mu muntu w’iki gihe, aho bafata ko, niba tuzi ikintu, bihita bivuga ko tukitekereza neza. Ariko Mutagatifu Augustin atuburira ko ibihabanye na byo atari ukuri. Gutekereza ku kintu ni igikorwa cy’ubwenge, gishingiye ku bitekerezo, ku nzozi n’ishusho ziri mu bwenge ku kintu; kandi akenshi, iyo duha agaciro gakabije ibitekerezo byacu, tutabizi neza — cyangwa se tukabigira impamvu zishyigikira ibyo dukora — twisanga dutera ibyo dutekereza ku kintu nyir’izina. Umuntu ufite umutima utekanye kandi uhamye, we, yifuza kumenya icyabaye, kumenya icyo ari cyo koko, hanyuma nyuma akaba ashobora no kugitekerezaho.
Ibyo Carrel na Mutagatifu Augustin bavuga binshishikariza gushimangira ko, ku bijyanye n’ubunararibonye bw’iyobokamana, icy’ingenzi kurusha ibindi ari ukumenya neza icyo ari cyo, kumenya neza icyo duhura na cyo. Biragaragara kandi ko, mbere na mbere, duhura n’ukuri nyir’izina (fact), kandi mu mibare n’isesengura ry’imyitwarire y’abantu, ari cyo gikorwa gikwiriye cyane kurusha ibindi byose. Mu by’ukuri, nta kindi gikorwa cy’umuntu kirenze cyane icyo twita “ubunararibonye cyangwa ibyiyumvo by’iyobokamana.” Ibi bidushyira imbere ikibazo kigira icyo kibaza ku byo dukora byose, bityo bikaba icyerekezo rusange kirenze ibindi byose. Ikibazo cy’imyumvire y’iyobokamana, cyangwa icyiyumvo cy’iyobokamana — nk’uko tuzabibona — ni iki: “Ni ikihe gisobanuro cy’ibiho byose?” Tugomba gusobanukirwa ko, iyo tuvuga kuri iki cyiyumvo cy’iyobokamana, tuba tuvuga ku kintu cyabaye igice cy’ingenzi cy’imyitwarire y’abantu b’ibihe byose kandi kikagira ingaruka ku bikorwa byose by’umuntu.
Bityo rero, kuko dushaka kumenya neza icyo iki kintu ari cyo, icyo iki cyiyumvo cy’iyobokamana gihatse, ikibazo cy’inzira yo kucyigaho (method) kiratureba byihuse kandi byimbitse. Tuzahangara iki kintu gute kugira ngo tubashe kukimenya neza koko?
Aha tugomba no kwitondera ko abantu benshi, iyo bigeze kuri iyi ngingo, baba babikora babizi cyangwa batabizi, bashingira cyane ku magambo y’abandi, cyane cyane ay’abantu bafite izina rikomeye cyangwa ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda cyangwa mpuzamahanga — abafilozofe twigishijwe ku ishuri, cyangwa abanyamakuru bandika mu binyamakuru binyuranye…bagira uruhare mu kugena no kubaka imyumvire rusange y’abantu. Ese twakwitabaza aba bantu kugira ngo batubwire icyo iki cyiyumvo cy’iyobokamana ari cyo? Ese twakwiga ibyo Aristote, Platon, Kant, Marx cyangwa Engels bavuze kuri cyo? Ibyo twabikora, ariko tubikoze nk’intambwe ya mbere, byaba ari uburyo butari bwo. Iyo tugarutse kuri iri garagaza shingiro ry’ubuzima bwacu, ntidushobora kwihamira mu bitekerezo by’abandi, biyoberanya imyumvire igezweho cyangwa amarangamutima aranga umuryango tubayemo.
Kwishingikiriza ku kuri nyakuri (realism) bisaba uburyo bwihariye bwo kwitegereza no kumenya ikintu, kandi ubu buryo ntibuhangwa, ntibutekerezwa, ntibutegurwa kandi ntibuhangwa n’uwiga icyo kintu; bugenwa n’icyigwa ubwacyo. Reka ntange urugero rugufi rugaragaza icyo nshaka kuvuga. Dufate ko ndi imbere y’abantu mvuga, agatabo kanjye nandikamo (notebook) kari ku meza; maze mu gihe ndimo mvuga, nkabona ikintu cy’umweru ku meza ndebeye ku ruhande, nkibaza nti: “Iki kintu cyera kiri ku meza ni iki?” Nshobora gutekereza ibintu byinshi: nshobora kuvuga ko ari urubura rusandaye ku meza, cyangwa se igitambaro. Ariko uburyo bwo kumenya icyo ari cyo nyir’izina bugenwa n’icyo kintu ubwacyo; sinshobora kureba ikintu gitukura kiri inyuma mu cyumba cyangwa amaso y’umuntu uri mu murongo wa mbere kugira ngo menye icyo kintu cyera. Niba nshaka kukimenya koko, nta kundi, ngomba kureba hasi nkerekeza amaso yanjye kuri cyo kintu ubwacyo.
Ibi bivuze ko uburyo bwo kumenya ikintu bugenwa n’icyo kintu ubwacyo, ntibigenwa nanjye. Niba, aho kuba agatabo nandikamo, twafata ko amaso yacu ashobora kubona ubunararibonye bw’iyobokamana nk’ikintu kibaho (phenomenon), no muri uwo mwanya, twavuga ko uburyo bwo kukimenya bugomba guturuka ku bunararibonye bw’iyobokamana ubwabwo.
Ubunararibonye bw’iyobokamana ni ikintu bwoko ki? Ni ikintu gifitanye isano n’ukuri k’umuntu, bityo ntigishobora kwigwa nk’uko twigisha cyangwa twiga ibintu bya geoloji cyangwa iby’ikirere (meteorology). Kireba umuntu ku giti cye. None se, twakora dute ubushakashatsi? Kubera ko turi guhangana n’ikintu kibera muri njye, gifitanye isano n’imyumvire yanjye, na“Jye” wanjye nk’umuntu, ni jye ubwanjye ngomba kwisuzuma; ngomba kwibaza ibibazo byanjye bwite, nkakora ubushakashatsi bushingiye ku mibereho yanjye (existential inquiry).
Iyo maze gutangira ubu bushakashatsi bushingiye ku bunararibonye bwanjye bwite, nshobora noneho kugereranya neza ibyo nagezeho n’ibitekerezo by’abiga n’abafilozofe kuri iki kibazo. Muri icyo gihe, kwisuzuma kwanjye kuzungukira muri uko kugereranya, kandi nzaba nirinda kuzamura igitekerezo cy’undi muntu nk’igisobanuro ntakuka. Iyo ntaba natangiye ubu bushakashatsi bushingiye ku mibereho yanjye bwite, byaba bisa no gusaba undi muntu gusobanura ikintu njye ubwanjye mpura na cyo. Kwifashisha ibitekerezo by’abandi bigomba kwemeza, kongerera imbaraga, cyangwa kugenzura umusaruro w’ibitekerezo byanjye bwite. Bitabaye ibyo, naba nsimbuje icyo nagombagaa kwivumvurira igitekerezo cy’abandi, kandi amaherezo bikanjyana kubaka igitekerezo kitari icyanjye, kandi byanze bikunze kintandukanya n’ukuri kwanjye bwite. Naba mpisemo kwakira nta kunenga igitekerezo cy’abandi ku kibazo gifite akamaro gakomeye ku buzima bwanjye no ku hazaza hanjye.
UBUNARARIBONYE BUSABA ISUZUMA (EVALUATION)
Kugeza ubu, twasuzumye gusa intambwe za mbere z’uburyo bwo gukora ubushakashatsi. Nyuma yo gukora ubushakashatsi bushingiye ku mibereho yanjye bwite (existential inquiry), tugomba kumenya uko dusuzuma ibisubizo by’iri genzura twikoreye. Nubwo twaba twirinze gutandukanywa n’ibitekerezo by’abandi, ntituba twikijije inshingano yo gusuzuma ibyo twisanzeho kuri twe ubwacu mu gihe cy’ubushakashatsi. Mu by’ukuri, iyo tudafite ubushobozi bwo gusuzuma, ntidushobora kugira ubunararibonye nyakuri na busa.
Ndashaka gusobanura ko ijambo “ubunararibonye” (experience) ridashaka kuvuga gusa “kugerageza” ikintu. Umuntu w’inararibonye si uwahurije hamwe gusa “ubunararibonye” bwinshi—ibintu byabaye n’amarangamutima—akabishyira hamwe nta kubisuzuma. Iryo huriro ridatorobanura akenshi risenya kandi rigashwanyaguza umwihariko w’umuntu. Ubunararibonye koko bugerageza ikintu, ariko cyane cyane bujyana n’isuzuma (judgment) rikorwa ku byo twagerageje. Nk’uko nabivuze ahandi: “Umuntu, mbere na mbere agomba kubanza kwimenya ubwe. Kubera iyo mpamvu, igitandukanya ubunararibonye si cyane gukora, si cyane gushyiraho amasano n’ukuri nk’igikorwa cya mekaniki… ikiranga ubunararibonye ni ugusobanukirwa ikintu, kumenya igisobanuro cyacyo. Bityo rero, ubunararibonye bukubiyemo ubwenge bujyanye n’igisobanuro cy’ibintu.”⁴ Urubanza rusaba igipimo (criterion) rushingirwaho rutangwa. No ku bijyanye n’ubunararibonye bw’iyobokamana, tugomba kubaza, nyuma yo gukora ubushakashatsi: ni ikihe gipimo dukwiye gukoresha mu gusuzuma ibyo twasanze mu gihe cyo kwisuzuma kwacu?
IGIPIMO ISUZUMA RISHINGIRAHO
None rero, twibaze: “Ni hehe dushobora kubona igipimo kidufasha gusuzuma ibyo tubona bibera muri twe?”
Hari inzira ebyiri zishoboka: gukura igipimo dushingiraho mu kwisuzuma hanze yacu, cyangwa se tukagisanga muri twe ubwacu.
Nituramuka duhisemo inzira ya mbere, tuzahita twinjira mu kibazo cyo kudutanya na kamere (alienation) twasobanuye mbere. N’ubwo twaba twaratangiye ubushakashatsi bushingiye ku mibereho yacu bwite, bityo tukanga kwishingikiriza ku byakozwe n’abandi, …umwanzuro twageraho nabwo waba udutanya na kamere (alienating) niba igipimo cyo kwimenya tugikura ku bandi. Icyo twaba turi cyo n’igisobanuro cyacu byaba bikomeje gushingira ku kintu kiri hanze yacu.
Aha ushobora guhinyuza neza uvuga ko, kubera ko tutariho mbere yo kuza ku isi, bidashoboka ko twebwe ubwacu twatanga igipimo cyo kwisuzuma. Uko byagenda kose, iki gipimo turagihabwa. Ubu rero, kuvuga ko iki gipimo kiri muri twe ntibivuga ko twebwe ubwacu tukigena; ahubwo bivuga ko gituruka kuri kamere yacu, ko twagihawe nk’igice cy’ingenzi cy’iyo kamere yacu (aho ijambo kamere ryumvikanisha mu buryo bweruye ijambo Imana, nk’ikimenyetso cy’inkomoko ya nyuma ya “Jye” yacu).
Ibi ni byo byonyine bishobora gufatwa nk’uburyo busobanutse, butadutandukanya n’ubumuntu bwacu. Mu gusoza, igipimo cyo gusuzuma iri tekereza ku bumuntu bwacu kigomba guturuka imbere muri twe, mu miterere yihariye y’umuntu ubwe, iyo miterere kandi iri mu nkomoko y’umuntu.
UBUNARARIBONYE BW’IBANZE (ELEMENTARY EXPERIENCE)
Ubunararibonye bwose bwerekeye ubumuntu bwanjye n’umwihariko wanjye buca mu kayunguruzo k’ubunararibonye bw’ibanze, bw’inkomoko, bugaragaza uko nitwara imbere n’ibintu byose. Buri wese muri twe afite uburenganzira n’inshingano byo kumenya ko buri gihe bishoboka kugereranya igitekerezo cyose gitanzwe n’ubu bunararibonye bw’ibanze. Kandi bigomba no kuba umuco wacu wa buri munsi.
Ni iki kigize ubu bunararibonye bw’ibanze kandi bw’umwimerere? Ubu bunararibonye bushobora gusobanurwa nk’urusobe rw’ibyifuzo (needs) n’“ibyigaragaza” (evidences) biduherekeza mu byo duhura na byo byose. Kamere idushyira mu kugereranya kwagutse yagati yacu ubwacu, kwigereranya n’abandi, kwigereranya n’ibintu, ikaduha urusobe rw’ibyifuzo karemano n’“ibyigaragaza” bikora nk’ibikoresho by’uwo muhuro. Ibi byifuzo n’ibi “bihamya” ni karemano ku buryo ibintu byose dukora cyangwa tuvuga bishingira kuri byo.
Ibyo byifuzo bishobora kwitwa amazina atandukanye. Bishobora no kuvugwa mu magambo atandukanye (nko gukenera ibyishimo, gukenera ukuri, gukenera ubutabera, n’ibindi). Bimeze nk’urumuri rutuma moteri y’ubumuntu itangira gukora. Mbere yabyo, nta kugenda, nta mbaraga z’ubumuntu zibaho. Icyemezo cyose cy’umuntu, uhereye ku gisa n’igisanzwe kandi cyoroshye cyane kugeza ku cyatekerejweho cyane kandi gifite ingaruka zikomeye, ntahandi gishingira atari kuri mutima w’ibyifuzo karemano.
Noneho, mu gusobanura “ibigaragara byimenyekanishije” (evidences), ndagaruka ku rugero rw’agatabo kandikwamo ubya buri munsi (notebook). Umuntu akwegereye akakubaza ati: “wizeye ko ako ari agatabo kandikwamo? Kabaye atari ko se?”, byagutangaza cyane, ukaba wagira ngo uwo muntu utameze neza mu mutwe. Aristote yigeze kuvuga mu buryo bwiza ko ari ubupfapfa gushakira ikintu kiriho mu buryo bugaragara (evidence) impamvu kiriho.⁵ Nta muntu wabaho atuje ari ku rwego rw’ibibazo bidafite ishingiro. Bityo rero, bene ubu bwoko bw’“ibihamya” na bwo ni igice cy’icyo nise ubunararibonye bw’ibanze.
Ndifuza gutanga urundi rugero, rushobora gusetsa ariko rufite igisobanuro gikomeye. Mu ishuri ryisumbuye, umwarimu wa filozofiya yarasobanura ati: “Twese turemeza ko aka gatabo nandikamo ibya buri munsi ari ikintu kiri hanze y’ubwnge bwacu. Nta n’umwe muri utemeza ko igitekerezo cya mbere dufite kuri aka gatabo ari uko ari ikintu kiri hanze yacu. Ariko noneho nimureke dutekereze ko ntacyo nzi kuri iki kintu: byaba ari nk’aho aka gatabo katabaho. Ubumenyi dufite ku kintu, umwuka wacu n’imbaraga zacu ni byo biremye iki kintu – ku buryo iyo tutakizi, byaba ari nk’aho kitigeze kibaho.” Twashobora kwita uyu mwarimu “umunyamitekerereze ishingiye ku bitekerezo (idealist).”
Reka dufate ko uyu mwarimu agize arya akarwara bikomeye, agasimbuzwa undi. Abanyeshuri bamubwiye gahunda y’isomo aho igeze, umwarimu mushya afata urugero rw’uwo asimbuye ati: “Twese twemeranya ko ihamya ya mbere ari uko iki kintu kiri hanze yacu. Ariko se byagenda bite iyo atari byo? Mumpe gihamya idashidikanywaho ko iki kibaho ari ikintu kiri hanze yacu.” Aha dufite umwarimu ushobora kwitwa umunyabitekrezo bishingiye ku gushidikanya (sceptic) cyangwa umunyamayeri w’imbwirwaruhame (sophist).
None se twiyumvire ko, ku mpamvu zitateganyijwe, haza umwarimu wa gatatu agakomeza aho bageze. Uyu mwarimu akavuga ati: “Twese dufite igitekerezo cy’uko iki ari ikintu kiri hanze yacu. Iyi ni yo gihamya y’ibanze, y’inkomoko. Ariko se byagenda bite iyo ntacyo nzi kuri cyo? Byaba ari nk’aho kitariho. Murabona rero ko ubumenyi ari ihuriro riri hagati y’imbaraga z’umuntu n’ikintu kimugaragarira. Ni igikorwa kibaho aho imbaraga z’ubwenge bw’umuntu zihuzwa n’ikintu. Ni gute iryo huza ribaho? Iki ni ikibazo gishishikaje twashobora gusa gusubiza mu buryo butuzuye. Ariko tuzi neza ko ubumenyi bugizwe n’ibintu bibiri by’ingenzi.” Uyu mwarimu ni we twakwita “umunyakuri (realist).”
Twabonye ibisobanuro bitatu bitandukanye ku kibazo kimwe. None se, ni ikihe muri bitatu gifite ukuri? Buri kimwe kirashimishije kandi kigatanga ukuri ku rwego runaka. None se ni ubuhe buryo dukoresha kugira ngo tubitandukanye? Icya mbere, tugomba gusuzuma ibi bitekerezo bitatu tukabipima dukoresheje igipimo cy’icyo nise ubunararibonye bw’ibanze: ibyo bintu byimbitse biri muri kamere yacu, mu ihuriro ry’ibyifuzo n’“ibihamya” twahawe kuva tukivuka. Hanyuma tukibaza rero tuti: “Muri aba barimu batatu, ni nde ukoresha uburyo bujyana cyane n’ubu bunararibonye karemano?” Vuba aha tuzavumbura ko uwa gatatu yafashe umwanya wumvikana kurusha abandi, kuko we yitaye ku bintu byose bigize ikibazo, mu gihe abandi bakoresheje igipimo kigabanya ukuri (reductionist criterion).
Natangije uru rugero kugira nshimangire akamaro ko gushyira mu igeragezwa iri genzura dukora ku mibereho yacu bwite kugira ngo tubashe kugera ku mwanzuro. Iri geragezwa rigizwe no kugereranya ibivuyemo mu kwitekerezaho ubwacu n’igipimo karemano. Umubyeyi w’Umwinyuiti, umubyeyi wo muri Tierra del Fuego, n’umubyeyi w’Umunyajapani bose batwita abantu, bagaragara nk’abantu bitewe n’imiterere yabo y’inyuma n’ikimenyetso afite imbere muri we (interior stamp). Bityo rero, igihe bavuga “Njye”, bazakoresha iri jambo mu kuvuga ku bintu byinshi bituruka ku mateka atandukanye, imigenzo, n’imimerere y’ubuzima; ariko nta gushidikanya, igihe bavuga “Njye”, bazanarikoresha ngo berekane umutima bifitemo imbere, “umutima”, nk’uko Bibiliya ibivuga, uhuye muri buri umwe muri bo, n’ubwo waba usobanurwa mu buryo butandukanye cyane.
Uyu mutima ndimo kuwita nk’icyo nise ubunararibonye bw’ibanze; ni ukuvuga, ni ikintu kigamije kugaragaza neza cyane imbaraga karemano abantu bafite mu kugerageza guhuza n’ukuri, bashaka kuba kimwe na ko. Babigeraho bubahiriza umugambi ugena ku kuri ubwako ishusho y’icyitegererezo ibatera imbaraga iva imbere muri bo.
