Imihamirizo ni imibyinire yigana urugamba rw’imirano. Intore ihamiriza iba ifite icumu n’ingabo, ku mutwe yatamirije ikamba, ku matako yakindikije inkindi, mu gituza yiteye igitako.
Hariho imihamirizo myinshi igiye ifite amazina anyuranye.
Intore iyo zaserutse ziza zifite imihamirizo nk’ibiri cyangwa itatu zatoranyije mu yindi, kandi zitoje neza, maze zamara kwinjira zikayinyuramo ikurikirana. Hagati muri yo hashobora gucamo ibyivugo kususurutsa ibirori. Amazina y’amwe mu mihamirizo twabagezaho mi iyi rukuikira:
- Inshamihigo
- Impakanamakenga
- Ikotaniro
- n’indi
Buri muhamirizo usozwa n’agace kihariye kitwa “kujya mu nka”. Bakagasoza bakubita ivi hasi “bivuze ku baguye mu nka”. Koko kandi ngo aho guta inka, mu Kinyarwanda, ngo “ugomba kuzigwamo” .
